Impuruza ku Batutsi bo muri Congo bakomeje kwicwa umusubirizo n’ubutegetsi bwa Tshisekedi
Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kugaragara ibikorwa by’ubunyamatswa byibasira abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi aho ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje kubica umunsi ku wundi.
Nk’urugero, mu mpera z’icyumweru gishize umusirikare mu ngabo z’igihugu, FARDC, witwa Cpt Rukatura alias Kabongo insoresore zibarizwa mu kwaha kw’ubutegetsi bwa Tshisekedi zamutwikiwe ku karubanda kugeza ashizemo aho yazwizwaga kuba Umututsi.
Ku rundi ruhande, hari imikwabo ikorwa mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bashakisha uwaba ari Umututsi ngo yicwe, ibyo bibikurikiza amagambo ateye ubwoba avuga ko bazakomeza kubahigisha uruhindu “kugeza nta Mututsi ukiri ku butaka bwa Congo.”
Soma kandi: Isano ya Jenoside iri gututumba muri Congo n’ubutegetsi bw’umunyagitugu Habyarimana
Interahamwe zo muri FDLR nizo ziri imbere mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside muri Congo ndetse n’urwango ku banyekongo b’Abatutsi ndetse zinatoza imwe mu mitwe nka Wazalendo igizwe n’urubyiruko rwo mu ishyaka riri kubutegetsi.
Ibi bishimangirwa nuko amaduka y’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi akomeje gusahurwa ndetse na ba nyirayo bakicwa; ubu bwicanyi bwateguwe na guverinoma Perezida Tshisekedi ndetse akaba atera inkunga ikomeye umutwe wa FDLR ugizwe na abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi bikorwa by’ubunyamanswa ndengakamere bije nyuma yaho intumwa idasanzwe y’umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe gukumira Jenoside, Alice Wairimu Nderitu atanze impuruza ku bimenyetso biganisha kuri jenoside iri gututumba muri Congo, ku buryo hatagize igikorwa amateka nk’ayabaye mu Rwanda muri 1994, ashobora kwisubiramo.
Ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi ntibwahwemye kugaragaza ko buhangayikishijwe n’ubwicanyi bwibasira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi – ibintu buhuza no kuba by’umwihariko uyu mmuryango wariyemeje guharanira ko Jenoside itakongera kubaho ukundi yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Ni ngombwa rero ko amahanga yifatanya n’u Rwanda mu kwamaganira kure buriya bwicanyi bwibasira Abatutsi b’Abanye-Congo kandi ababugiramo uruhare bagashyikirizwa ubutabera amazi atararenga inkombe.
Muvunyi Balthazar