Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje uko icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga rw’u Bwongereza gishingiye ku binyoma!
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda,Yolande Makolo yatangaje ko ibyemezo byashingiweho n’urukiko rw’ikirenga rw’ubwongereza mu kwanga kohereza abimukira mu Rwanda ari ibinyoma bidafite ishingiro.
Muri Werurwe uyu mwaka ubwo uwari minisitiri w’umutekano w’Ubwongereza yasuraga u Rwanda,yihereye amaso uko rutekanye,atahana inkuru y’impamo bityo icyemezo kidashingiwe ku makuru y’uruzinduko yagiriye mu Rwanda kikaba ari nta shingiro gifite.We ubwe yivugiye ko anyuzwe n’ukuntu uRwanda rutekanye.
Raporo ya Expatriate Group yo mu mwaka wa 2022 isenya ibihuha byashingiweho n’icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga rw’Ubwongereza,aho igaragaza u Rwanda kimwe mu bihugu bitekanye kurusha ibindi ku mugabane w’Afurika.
Muri Gashyantare uyu mwaka ubwo Perezida Kagame yahuraga n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda,yasobanuriye neza ko igitekerezo cyo gutanga umusanzu ku kibazo cy’abimukira,u Rwanda rwakigize ubwo yari umuyobozi w’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, bityo asanga uwo musanzu watuma iki kibazo kidakomeza kuba agatereranzamba ku isi.
Ndayambaje Marc