Ingabire Victoire wishuka ko hari Umunyarwanda wamujya inyuma ameze nk’ikirondwe cyumiye ku ruhu inka yarariwe kera!
Ingabire Victoire Umuhoza, umugome w’umugore wiyita umunyapolitike akomeje kurashya imigeri ngo arebe ko hari Abanyarwanda yakwigarurira maze akabangisha ubuyobozi burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi, gusa icyo atazi ni uko nta we umwitayeho.
Ibyo Ingabire abigaragariza mu biganiro bidafite umutwe n’ikibuno adahwema gukorera ku miyoboro rutwitsi ya YouTube atera inkunga ngo icengeze amatwara ye mu Banyarwanda n’ubwo byose birangira bifashe ubusa kuko nta muntu umwitayeho.
Soma kandi: Ingabire Victoire akomeje kwiruka inyuma y’ibyamusize
Icyo Ingabire yirengagiza ni uko ibikorwa by’iterambere u Rwanda rugezo byivugira kandi bigerwaho kubera ubufatanye bwa Leta ndetse n’abaturage, uyu muhezanguni noneho yumvikanye abeshya ko abanyarwanda batagira amakuru ku bibakorerwa, nyamara hari ibikorwa bifatika bizwi.
Urugeri ni inyubako zikomeye zubatswe n’amashyirahamwe y’abacuruzi bishyize hamwe nka Nyabugogo ndetse n’ahandi babifashijwemo n’ubuyobozi, bikaba byarabahinduriye ubuzima mu buryo bufatika.
Ingabire kandi yiyibagije nkana ko Abanyarwanda batigeze bamuyoboza inzira igana ku nteko ishinga amategeko cyangwa ngo bayobe igihe basabaga ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ihindurwa kugira ngo Perezida Kagame yemererwe kongera kwiyamamaza.
Ubundi ibi ubwabyo ni gihamya ko uyu mugore avuga gusa ibyo atatekerejeho neza kubera ko yamaze guhuma amaso y’umutima,ikaba ari nayo mpamvu buri gihe iyo abumbuye akanwa ke hasohoka ibinyoma n’amagambo agamije guca igikuba mu Banyarwanda.
Ibyo Ingabire avuga agamije gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda nta kintu na kimwe bishobora gufata kuko buri wese azi neza uko FPR Inkotanyi yongeye kubanisha abanyarwanda nyuma yo kubohora u Rwanda.
Icyo uyu umuhezanguni akwiye gusigarana gusa nuko abanyarwanda bazi neza aho bavuye ndetse banabona aheza imiyoborere myiza ya Perezida Kagame ibaganisha.
Ndayambaje Marc