02-09-2026

Interahamwe za FDU-Inkindi mu yandi manyanga agamije kubangamira iterambere ry’u Rwanda, gusa zirishuka!

0

Intagondwa z’interahamwe zibimbuye mu gatsiko ka FDU-Inkingi zongeye gushimangira ko iterambere u Rwanda ruri kugeraho rizibuza amahwemo ku buryo zihora zirota kurikoma mu nkora n’ubwo bwose zidateze kubigeraho.

Nk’urugero, umumotsi w’aka gatsiko uzwi nka Musabyimana Gaspard aherutse kwifata ajya kuri YouTube aho yakoze ikiganiro yibwira ko kizatambamira umushinga mugari wo kubaka katederali ijyanye n’igihe ya Kiliziya Gatorika, Arkidiyosezi ya Kigali.

Ni ikiganiro iyi nterahamwe kabombo yatumiyemo uwitwa Siborurema Joram, uyu ni umujenosideri uticuza uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho amaze igihe kinini abuyera mu bihugu bitandukanye ubu akaba ageze mu cya Eswatini.

Iriya katederali izubakwa ahahoze Gereza ya Nyarugenge yamenyeka nka ‘1930’, gusa uyu mujenosideri mu icengezamatwara rye ridafite umutwe n’ikibuno yavuze ko aho katederali izubakwa ari mu irimbi.

Umujenosideri Siborurema wigize umusesenguzi w’amafuti yavugaga ibyo ngo kuko hapfiriye abantu babaga bafungiwe muri iyo gereza, gusa ibyo ubwabyo ntibyumvikana uko ahantu hapfiriye umuntu hitwa mu irimbi!

Witegereje neza ariko ubona ko impamvu nyamukuru y’ubu busutwa ari ukugira ngo bace igikuba ndetse banabuze abari kuzungukira mu iyubakwa ryiyo katederali igezweho kugerwaho nayo mahirwe.

Birazwi ko umwe mu migambi y’agatsiko ka FDU-Inkingi ari ukubona Abanyarwanda babayeho nabi ndetse binakunze bagapfa umusubirizo, iyubakwa ry’iyi katederali ryitezweho gutanga imirimo ku Banyarwanda benshi, rero gukwirakwiza ibihuha ni ukugira ngo barebe ko igikorwa cyiza nk’icyo cyaburizwamo.

Igikorwa cy’inyamibwa nk’iki cyo kubaka katederali rero bakwiye kumenya ko badateze kugikoma mu nkokora, baravomera mu urutete.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading