Australia: Aba bajenosideri bameze nk’abihisha mu murima w’ubunyobwa, ubutabera burabe maso!
Umujenosideri kabuhariwe wamaze abatutsi muri Nyanza aherutse kurabukwa ku mashusho yafashwe na camera yo muri Australiya abebera, umutima utari mu gitereko, ameze nk’uwataye umutwe atazi iyo yerekera kubera igitima kidiha cyane kubera uruhare yagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda by’umwihariko muri Nyanza mu ntara y’amajyepfo.
Igitangaje muri ibi byose ni ukuba amaze iyi myaka yose akibasha kwihishahisha muri icyo gihugu kandi agomba kuryozwa uruhare abarokotse jenoside bagahabwa ubutabera.
Kugeza ubu amakuru yemezwa n’igitangazamakuru cyitwa Guardian ni ay’uko uyu mujenosideri Froduald Rukeshangabo atuye i Brisbane muri Australiya akaba akora akazi ko kwigisha gutwara imodoka.
By’amatakirangoyi,igitangazamakuru cya The Guardian gitangaza ko Rukeshangabo ahakana ibyaha byose akurikiranyweho n’ubutabera bw’u Rwanda.
Undi mujenosideri nawe uba muri uwo mujyi ni Celestin Munyaburanga unahafite umuryango we, gusa uyu we yanahinduye imyirondoro ye kubera guhora yihishahisha ngo inzego z’ubutabera zitazamucakira,ariko ararushywa n’ubusa.
Mu mwaka w’2017, nibwo leta y’u Rwanda yasohoye impapuro zo guta muri yombi abajenosideri bacyihishe muri Australiya barimo Rukeshangabo na Munyaburanga.
Mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, uyu mujenosideri yahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri,icyo gihe yijanditse mu bwicanyi maze ashyira za bariyeri ahitwa Hanika maze hicirwa abatutsi benshi, ibi akaba yarabikoreye mu karere ka Nyanza,mu ntara y’amajyepfo.
Ubuhamya bw’abarokotse jenoside bushimangira ko nta yandi mananiza, izi nkoramaraso zikwiye gushyikirizwa ubutabera zikaryozwa amaraso y’abatutsi b’inzirakarengane zamennye.
Charlotte Mutegarugori warokotse jenoside yakorewe abatutsi,atuye I Hanika hafi y’aho Rukeshangabo na Munyaburanga bari barashyize bariyeri yo kwiciraho abatutsi.
Yagize ati : “niboneye Munyaburanga n’amaso yanjye afata musaza wanjye,agenda amukubita bagiye kumwica.Bazaga bitwaje imihoro n’ubuhiri”
Ibiro by’ubushinjacyaha bitangaza ko aba bombi bakwiye kwoherezwa mu Rwanda bagakanirwa urubakwiye kuko bahekuye u Rwanda ndetse Munyaburanga we yakatiwe n’inkiko gacaca maze ahita ahunga u Rwanda akimenya ko yakatiwe.
Ndayambaje Marc