FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire mu yindi kinamico!
Intagondwa z’interahamwe n’abajenosideri bihishe mu Bufaransa bibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi kashinzwe n’umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza, baherutse guhura bashyiraho icyo bise komite nshya ngi igomba kubayobora ku rugamba rwo “gukuraho ubyobozi” Abanyarwanda bitoreye.
Mu bashyizweho barimo interahamwe kabombo Rwalinda Pierre Celestin na mugenzi we wamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside Theophille Mpozembizi n’umuhezanguni w’umugome Emmanuel Mwiseneza.
Aba bahezanguni bakunze kwiyita abanye politiki kandi muby’ukuri baramunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bakaba bahora bifuza kubona u Rwanda rurimo abaturage bicana nk’uko babikoraga ku ngoma zabo mpotozi.
Nk’urugero bafasha mu buryo bweruye umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse uwo mutwe bavuga ko ariwo uzabafasha guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda.
Iyi FDU-Inkingi igizwe n’abanyabyaha n’abajenosideri gusa kuko uhereye kuwayishinze Ingabire Victoire, ni umuhezanguni wamunzwe n’amacakubiri ndetse yaranafunzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kugambirira kugirira nabi ubuyobozi buriho.
Emmanuel Mwiseneza watowe ngo ayobore izi nterahamwe n’abajenosideri bo muri FDU-Inkingi mu Bufaransa azwiho kwanga Abatutsi cyane ndetse yarahirirye kuzakora ibishoboka byose no gutanga ubufasha bwose akababona “bashize mu gihugu.”
Icyo aba bahezanguni bibeshya ni uko badateze gusubiza u Rwanda mu icuraburindi, ibyo barimo ni ikinamico idateze kugira icyo ibagezaho kuko uwabatsinze nta ho yagiye.
Muvunyi Balthazar