FDU-Inkingi ikomeje gushimangira isano-muzi ifitanye na Ingabire Victoire
Abambari b’agatsiko k’intagondwa z’interahamwe zatorokeye ubutabera bw’u Rwanda i Burayi kazwi nka ‘FDU-Inkingi’ bakomeje gushimangira ko Ingabire Victoire Umuhoza ari umuyobozi w’ikirenga wabo n’ubwo abeshya ko yitandukanyije nabo.
Nk’urugero, kuva mu mpera z’icyumweru kirangire izi ntagondwa zabuze amahwemo zimaze kubona ko ibyari amabanga ya nyirabuja bikomeje kujya hanze.
Ni nyuma y’uko umusore wo mu Karere ka Gatsibo witwa Habimana Sylvestre yagiye ku mbuga nkoranyambaga maze ahishura uburyo Ingabire yagerageje kumushora mu bikorwa birwanya ubuyobozi bw’ Rwanda.
Nyuma y’ubuhamya bwambitse ubusa umuhezanguni Ingabire uriya musore yatanze, Kayumba Placide, ‘perezida’ w’agakingirizo wa FDU-Inkingi (kubera ko uyu mutwe uyoborwa na Ingabire), yihutiye kugira nyirabuja umwere avuga ko ari guharabikwa kuko “ashaka kwiyamamariza kuyobora igihugu”.
Soma kandi: FDU-Inkingi irashaka gukura mu isoni Ingabire Victoire, gusa ntizi ko akarenze umunwa karushya ihamagara!
Nk’aho ibyo bitari bihagije, nyuma y’umunsi umwe umumotsi wa FDU-Inkingi uzwi nka Musabyimana Gaspard nawe yirukiye kuri YouTube maze akora ikiganiro cyari kigamije gutagatifuza ibikorwa by’ubwiyahuzi bya Ingabire.
Imyitwarire y’aba bahezanguni ba FDU-Inkingi ishimangira ko bacyunze ubumwe na Ingabire n’ubwo we abyihunza nk’umuvuno akoresha agamije kuyobya abantu abereka ko ntaho ahuriye n’ibikorwa by’iterabwoba by’ako gatsiko cyane ko gakorana bya hafi na FDLR, RUD-Urunana n’indi mitwe y’iterabwoba yiyita ko itwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ingabire na FDU-Inkingi ye ntibateze kuzakabya inzozi bamaranye igihe zo kugira ijambo ku Banyarwanda kuko ingengabitekerezo yabo yataye agaciro umunsi ingabo zari iza RPF/A-Inkotanyi zabohora u Rwanda ndetse zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 29 ishize.
Gakayire Fred& Ndayambaje Marc