17-05-2024

Ibigarasha mu wundi muvuno wo gukoresha “abatangabuhamya” ba baringa mu icengezamatwara ryo kuri YouTube!

Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’ibigarasha byihishe hirya no hino ku Isi badukanye umuvuno mushya wo kuzana kuri YouTube abantu baba biyoberanyije kugira ngo basebye ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ibyo biharawe n’ikigarasha Turayishimye Jean Paul hamwe n’umucakara we uzwi nka Kamana Achille – abo bombi bakomeje kumvikana mu biganiro aho baba batumiye abantu biyita ko bari mu Rwanda kandi mu by’ukuri baba badahari aho ahubwo baba ari ibigarasha bagenzi babo.

Nk’urugero, uwo Kamana aherutse gukora ikiganiro aho yari kumwe n’inkotsa yiyita “Aline Ndabaga” kimwe n’uwiyise “James” aho umwe yateraga abandi bakicyiriza mu icengezamatwara ryari rigamije kuvuga ko urubyiruko rw’u Rwanda “rutagomba gutora Kagame Paul kuko abeshya nta cyo yabamariye.” 

Icyo ibi bigarasha bitazi ni uko urubyiruko n’abandi Banyarwanda muri rusange biruhukije nyuma yo kumenya ko Perezida Kagame ari umukandida mu matora ataha, aho biteguye kumuhundagazaho amajwi maze agakomeza kubayobora mu iterambere ridaheza.

Urubyiruko rw’u Rwanda rwakuriye mu gihugu ababyeyi babo barotaga ndetse banifuzaga aho umunyarwanda yishyira akizana, nta totezwa igihugu nibwo bwa mbere kimaze imyaka irenga 28 nta ntambara cyangwa imvururu zibayemo nyuma y’ikiswe ubwigenge,

Ibyo ntabwo byikoze; byakozwe n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame, urubyiruko rero ntabwo ari impumyi, ibyo byose rurabibona ndetse rukanabikuramo amasomo.

Ibigarasha bikwiye kumenya ko kwirirwa bakwirakwiza ibihuha ngo barebe ko urubyiruko rutazatora neza ari ukugosorera mu urucaca kuko n’ubwo bo batemerewe gutora niyo baza kuba babyemerewe amajwi yabo abiri ntiyari kubuza umukandida w’Abanyarwanda atorwa hejuru ya 98%.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading