18-05-2024

Ibyishimo bisendereye mu Banyarwanda nyuma y’uko Perezida Kagame yemeje ko azongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2024

Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Nzeri 2023, bari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kumenya inkuru y’uko Perezida Kagame ari umukandida mu matora ataha y’Umukuru w’Igihugu.

Ni inkuru Perezida Kagame ubwe yahamirije Ikinyamakuru Jeune Afrique mu kiganiro cyihariye cyatambutse kuri uyu wa Kabiri.

Muri icyo kiganiro, umunyamakuru François Soudan yabajije Umukuru w’Igihugu niba kuba yarongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi n’amajwi 99,8% bidashimangira ko azongera guhagararira uyu muryango mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Perezida Kagame adaciye ku ruhande, yasubije uyu munyamakuru ati: “Mumaze kubyivugira ko ari ibintu bigaragarira amaso ya bose. Ni nako bimeze. Ndishimye ku bw’icyizere Abanyarwanda bamfitiye. Nzakomeza kubakorera uko nshoboye. Yego, rero ndi umukandida.”

Ni inkuru yashimishije cyane Abanyarwanda aho bihutiye kugaragaza ibyishimo byabo banyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu biganiro bari kugirana mu nsisiro aho batuye, aho bose intero n’inyikirizo ari: “imihigo irakomeje kandi irashoboka hamwe na Perezida Kagame!”

Umwe mu baganiriye na MY250TV yagize ati: “Imana ishimwe cyane kuba Perezida Kagame yumvise amasengesho yacu, turacyamukeneye ngo akomeze atuyobore mu cyerekezo cy’iterambere ridaheza yatugejejeho.”

Yakomeje agira ati: “Ubu njye n’inshuti tugiye kunywa kamwe twishimira iyi nkuru kuko uru Rwanda rwacu rukwiye ibyiza Perezida Kagame akomeje kutugezaho.”

Hirya yo kuba Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi baherutse gutora Kagame n’amajwi arenga 99%, ubushakashatsi bwamuritswe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) mu Ukwakira 2020 bugaragaraza ko Abaturarwanda bari ku kigereranyo cya 99.2% bizera Perezida Kagame.

Gakayire Fred

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading