Dipolomasi ibereye u Rwanda ntabwo igenwa n’umutwe w’iterabwoba wa RNC!
Nyuma y’uruzinduko Perezida Kagame aherutse kugirira muri Senegal, inkorabusa z’umutwe w’iterabwoba wa RNC zahuye zongera kuvuga amanjwe kuri urwo ruzinduko ari nako zigaragaza ubuswa bukomeye zifite mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.
Inkomamashyi za RNC zirengagiza ko icyari dipolomasi yabo cyakubise igihwereye kuko ibihugu byajya bizifasha byose byaziviriyeho inda imwe nyuma yo kumenya ko abo basha ari ibyihebe bigambiriye kumena amaraso mu Rwanda.
Soma kandi: Ak’abambari ba RNC na ARC-Urunana muri Uganda kashobotse, ntawe ukiryama ngo agoheke!
RNC igeze aharindimuka ku buryo ubu noneho abambari mbarwa isigaranye byabashoboye bakaba basigaye bihoma no ku bantu badashinga nka Tshisekedi aho bizeye ko ari we uzabafasha gukabya inzozi zabo zidashoboka zo “gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Kuva FPR yabohora u Rwanda gutsura umubano n’amahanga byarushijeho gushimangirwa, kubw’ibyo amateshwa abambari ba RNC birirwa bavuga ntabwo ateze gukoma mu nkokora ibyo byiza u Rwanda rukesha kuba dipolomasi yarwo ari umutamenwa bitewe n’ubushishozi bwa Perezida Kagame.
Muri macye, abambari ba RNC nibarebe ibibareba – ari byo ibibazo uruhuri byugarije umutwe wabo w’iterabwoba, bafashe hasi dipolomasi y’u Rwanda.
Ndayambaje Marc