06-12-2023

Tito Rutaremara yagaragaje urugendo rwagejeje Kayumba Nyamwasa wa RNC mu bugarasha

0

Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yagaragaje uburyo Kayumba Nyamwasa wahoze mu ngabo z’u Rwanda yivuruguse mu makosa akomeye y’umwuga kugera ubwo atatira igihango agashinga umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Ibi Rutaremara yabigaragarije mu kiganiro cyihariye yahaye umuyoboro wa YouTube wa Igicaniro TV mu mpera z’icyumweru kirangiye.

Ubwo yabazwaga ku mpamvu Kayumba Nyamwasa na Rudasingwa birirwa basebya u Rwanda, Rutaremara nk’umwe mu nararibonye z’umuryango FPR-Inkotanyi yasubije ko inda nini n’ubusambo aribyo byatumye ibyo bigarasha bihunga u Rwanda kuko bananiwe kugendera ku mahame y’uyu muryango.

Yagize ati: “Kayumba inda nini ye, ubusambo no gushaka kwigwizaho ibintu nibyo byatumye atoroka nyuma yo kubibazwa. Ubwo intambara y’abacengezi yari irimbanyije bageze za Shyorongi, Kayumba Nyamwasa yahisemo gutererana abasirikare yagomgaba kuyobora ahitamo kwigira kwiga.”

Rutarema yakomeje avuga ko Kayumba akiva kwiga yashatse kugaruka mu gisirikare maze Umugaba w’Ikirenga w’ingabo amubwira ko adashobora kongera kuyobora ingabo yasize atereranye ku rugamba.

Yagaragaje kandi ko Kayumba yahawe kuyobora iperereza naryo rya gisivile, aho akaba ariho yatangiriye imico mibi yo gushaka kwigwizaho imitungo no gukandamiza abaturage abaka amasambu yabo.

Soma kandi: Aho bukera ishyari, ipfunwe n’agahinda biratuma Kayumba Nyamwasa wa RNC yimanika – Ibimenyetso

Ayo makosa ye yagiye yihanganirwa n’umuryango wa FPR dore ko ubusanzwe uyu muryango utirukana ahubwo ushyira imbere kwigisha no gukosora abafite amakosa, ibyo byose Kayumba ntiyabyitagaho.

Nk’urugero, aho baje kumwohereza kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde , akigerayo naho yakomeje kwiba umutungo wa Leta no kwikuza ari nabyo byatumye ahamagarwa aho kugaruka ahitamo gutorongera.

Kayumba nyuma yo gutorongerera muri Afrika y’epfo kugeza yagiye acura imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ariko byaramunaniye ahubwo we kimwe na bagenzi be bakomeje kwangangara.

Inda nini, amacakubiri no kwikuza ni ibintu umuryango wa RFP Inkotanyi wamaganye kuva ugishingwa nanubu ugikomeje kurwanya.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

%d