UNESCO yanditse mu murage w’Isi inzibutso enye za Jenoside, interahamwe zigwa igihumure!

Nyuma y’aho nzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsizirimo urwa Kigali, Murambi, Nyamata na Bisesero zanditswemu Murage w’Isi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), Interahamwe zasizezihekuye u Rwanda zabuze ayo zicira n’ayo zimira.
Kuva Umuryango w’Abibumbye wemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’itariki ya 7 Mata igaharirwa kwibuka anazize Jenoside, bimwe mu bigugubyayigizemo uruhare bifatanyije n’interahamwe byagiye bishakakugoreka amateka no gushaka ko iyi Jenoside yibagirana ariko byarabananiye kuko badashobora gusibanganya ukuri.
Kuba izi nzibutso zashyizwe ku murage w’Isi ni ikimenyetsocy’uko aya mateka azakomeza kwigwa n’abatuye Isi bose ndetsebikanababera isomo ry’uko Jenoside itazongera kuba aho arihohose ku Isi.
Interahamwe n’abazishyigikira bakimara kubona uriyamwanzuro wa UNESCO babaye nk’abakubiswe n’inkuba, harin’amakuru yemeza ko hari abaraye badasinziriye kuko imbaragabashyize mu gupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsizibapfanye ubusa.
Ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kugiye gukomezagusakara ku Isi hose mu gihe izi nterahamwe n’abazishyigikiyebo ibyo kuyipfobya no kuyihakana bamazemo imyaka 29 mu rwego rwo kwitagatifuza bitazigera bibahira.
Mugenzi Félix