Uhitwa ntafata uruka: Tshisekedi akomeje kwiyigereza ibigarasha n’interahamwe, noneho bahuriye mu nama i New York!

Perezida Tshisekedi yongeye kwerekana ko ari gukina n’umuriro nyuma y’aho akoranye inama n’agatsiko k’ibigarasha n’interahamwe igamije ngo gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.
Amakuru agera kuri 250TV aremeza ko ku wa gatatu tariki ya 20 Nzeri i New York mu cyumba cya Hoteli Peninsula habereye inama y’ibanga yahuje Tshisekedi n’umugore we Denise Nyakeru ndetse n’agatsiko k’interahamwe n’ibigarasha barangajwe imbere na Gasana Eugene Richard.
Mu mpera z’umwaka ushize Tshisekedi yasezeranyije Abanye-Congo ko agiye gukora ibishoboka byose akavanaho ubutegetsi bwa Kigali.
Mu kugerageza gushyira mu bikorwa izo nzozi ze yongereye ubufasha umutwe wa FDLR ndetse nyuma yaho nibwo yatangiye kugirana ibiganiro n’inyangabirama ziyita ko zirwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ku wa 22 Gicurasi 2023 Tshisekedi mu biro bye i Kinshasa yakiriye ikigarasha Gasana Eugene Richard uhagarariye iryo gobe ry’imburamukoro maze baganira ku cyakorwa n’uburyo agiye kubatera inkunga yo kwishyira hamwe maze bagahirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Si ibyo kandi gusa Tshisekedi yanatangiye gutumira bamwe mu banyamahanga bagiye bandika ibitabo bisebya u Rwanda bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi aho bagiye i Kinshasa bagurisha ibyo bitabo byabo banahabwa umwanya mu bitangazamakuru mu rwego rwo gusebya u Rwanda no kwangisha Abanye-Congo leta y’u Rwanda.
Soma kandi: FDLR nisubize amerwe mu isaho kuko ibyo “guhirika” ubuyobozi Abanyarwanda bitoreye ni inzozi itazakabya
Aasesenguzi bemeza ko ibi byose Tshisekedi arimo ari nko kunywera itabi kuri sitasiyo ya lisansi kuko icyo gihe uba ukina n’umuriro.
ku rundi ruhande, umunyarwanda yaciye umugani ko uhitwa ntafata uruka, Tshisekedi wananiwe kwirukana umutwe wa M23 umaze umwaka urenga warafashe Bunagana n’utundi duce two mu burasira zuba bwa Congo, ingabo ze zikaba zarahashiriye ni gute yumva ko igobe ry’ibigarasha n’interahamwe birangajwe naryo ryananiwe kwifasha rizamufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda?
Gasana Eugene, Kambanda Charles n’abandi Tshisekedi akomeje gukoresha yibwira ko bazamufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda nabo ubwabo bariho batariho, imyaka bamaze bagerageza igishoboka cyose ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda ntacyo bigeze bageraho, wakwibaza nawe icyo bazafasha Tshisekedi kikakuyobera.
Kuri ubu Tshisekedi yashoye akayabo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR akayabo k’amafaranga n’ibikoresho ufatanyije n’abacancuro mu mugambi wabo wabapfubanye wo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Uyu mugabo akwiye kumenya ko ibyo arimo bitazigera bimuhira.
Mugenzi Félix