FDLR nisubize amerwe mu isaho kuko ibyo “guhirika” ubuyobozi Abanyarwanda bitoreye ni inzozi itazakabya

Hari inyandiko z’ibanga ziherutse kujya ahagaragara aho Urwego rw’Ubutasi rwa Amerika (CIA) ruhishura ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bufatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bari gucura umugambi mubisha wo gukuraho ku ngufu ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Kagame.
Nyuma y’ibyo abambari ba FDLR bihutiye kwigaba ku mbuga nkoranyambaga maze bikomanga mu gatuza ko bazaruhuka ari uko baje “guteka u Rwanda”, ibintu abasesenguzi bahamya ko izi ari inzozi zitazigera ziba impamo.
FDLR ni umutwe w’iterabwoba ugizwe ahanini n’interahamwe zagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zatorokeye ubutabera muri Congo ukaba kandi uri ku ruhembe mu mitwe ivuga rikijyana muri iki gihugu aho ukorana bya hafi na guverinoma ya Congo.
Iyo mukoranire kandi yashimangiwe neza n’iriya raporo ya CIA.
Si ubwa mbere uyu mutwe ugaragaje ko ufite inyota yo kuvanaho ubuyobozi bw’u Rwanda kuko izwiho kuba ikunze kugaba ibitero ku Rwanda aho yica inzirakarengane z’abaturage mu rwego rwo kugira ngo ijegajeze u Rwanda.
Abagize uyu umutwe birengagiza kandi ko u Rwanda atari cya gihugu basize mu icuraburindi, igihugu cyari cyuzuye inzangano na munyangire, ahubwo ari igihugu kiyubatse uhereye hasi kugeza aho ubu ruri mu bihugu by’intangarugero muri Afurika.
FDLR ikwiye kumenya kandi ko nta na rimwe izigera ifata u Rwanda kandi ko u Rwanda atari insina ngufi cyane ko iyo bigeze ku mutekano w’abanyarwanda igiciro cyo kuwuhungabanya gihora gihanitse.
Umugambi mubisha wo gushaka ko u Rwanda rutakaza ubuyobozi bwiza rwifitiye ntabwo uzigera ugerwaho na rimwe.
Linda Mukobwajana