Twagiramungu “Rukokoma” ageze aharindimuka!

Twagiramungu Faustin “Rukokoma”, umusaza w’umuhezanguni ushaje yanduranya, yongeye gutangaza ibihuha bitera benshi kwibaza niba noneho ageze aho atakibasha gusoma no gutekereza.
Ku mbuga nkoranyambaga nk’uko yabigize umuco, yongeye kwandika agoreka ukuri ku bijyanye no gucyura impunzi mu Rwanda, aho mu isoni nke yavuze ko Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Kagame “idafite kandi itigeze igira gahunda yo gucyura impunzi z’abanyarwanda.”
Uyu Twagiramungu wabeshye Isi bigeze aha, nawe ubwe ntasiba gusabwa n’abo babanye ndetse n’abo biganye gutahuka mu Rwanda kuko ari amahoro.
Ni mu gihe kandi uyu musaza w’umuhezanguni we ubwe yaje mu Rwanda mu mwaka wa 2003 aje kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ariko Abanyarwanda bamwereka ko batamukeneye cyane ko amajwi yabo bayahundagaje kuri Perezida Kagame maze “Rukokoma” ataha yimyuza imoso.
Imibare irivugira
Imibare y’inzego zibishinzwe kandi zinabifitiye ububasha, igaragazwa ko kuva RPF-Inkotanyi yahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yihutiye gucyura impunzi zari mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi ndetse yiyemeza no guca impamvu zose zitera ubuhunzi.
Imwe muri iyo mibare itangazwa na ministeri ifite impunzi mu nshingano (MINEMA), igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2014 n’uwa 2021 u Rwanda rwacyuye impunzi zirenga ibihumbi 40.
Si ibyo gusa kuko no mu ruhando mpuzamahanga, u Rwanda rwiyemeje kuba kimwe mu bihugu byubahiriza uburenganzira bwa muntu aho ushaka gutaha mu gihugu cye aba yisanga, ni no muri urwo rwego kandi rwashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bw’impunzi yo mu mwaka wa 1951.
Ayo masezerano kandi kugeza ubu arubahirizwa mu Rwanda kuko uretse no gucyura impunzi z’abanyarwanda zitabarika, ubu mu Rwanda hanacumbikiwe impunzi zituruka mu bihugu bitandukanye zirenga ibihumbi 120.
Mu rwego rwo gushimangira gahunda yo gucyura impunzi z’Abanyarwanda, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya “Ngwino urore, ugende uvuge: Come and see, go and tell” aho Abanyarwanda baba mu mahanga baza gusura urwababyaye noneho bagasubira mu bihugu babamo bagashishikariza bagenzi babo gutahuka – ibintu bikomeje gutanga umusaruro.
Marc Ndayambaje