Interahamwe zihishe muri Malawi ziririwe ntiziraye!

Agahuru k’interahamwe zihishe muri Malawi gakomeje gukongoka nyuma y’aho Minisitiri w’Umutekano muri icyo gihugu bwana Ken Zikhale Ng’oma atangarije ko igihugu cye kiri guhiga bukware Interahamwe zirenga 55 zimaze igihe kinini zihishahisha hirya no hino muri icyo gihugu.
Ibi Minisitiri Ng’oma yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru aho yahamije ko ziriya nkoramaraso ziri gushakishwa nyuma y’uko Leta y’u Rwanda itanze impapuro zisaba ko zatabwa muri yombi.
Ni amakuru yaguye nabi izindi nterahamwe zihishe hirya no hino ku Isi cyo kimwe n’abambari bazo cyane ko amenyekanye nyuma y’iminsi micye Leta ya Malawi ikoze umukwabo karundura wafatiwemo abanyabyaha 396 barimo Abarundi n’Abanyarwanda biganjemo interahamwe zari zarabonye ubwenegihugu binyuze mu manyanga.
Uku guhagurukira izi nterahamwe gukomeje kuvugisha amangambure udutsiko tw’interahamwe n’abambari bazo dore ko ku mbuga nkoranyambaga bari bamaze iminsi bakwiza ibinyoma ngo baratabariza izi nterahamwe bo bita “impunzi”.
Leta y’u Rwanda kandi yagejeje ubusabe bw’itabwa muri yombi ry’izi nterahamwe nyuma y’aho interahamwe ruharwa Fulgence Kayishema wari uherutswe gufatirwa muri Afurika y’epfo byaje kugaragara ko yari afite ibyangombya byinzira (Passport) bya Malawi.
Malawi kimwe n’ibindi bihugu byo mu majyepfo ya Afurika bizwiho kuba indiri y’interahamwe aho usanga bamwe bamazeyo imyaka irenga 20 bari mu bavuga rikijyana muri ibyo bihugu aho bamwe babaye abacuruzi, abandi bafite insengero zikomeye ari nabyo bakoreshaga bakabona ibyangombya mu buryo bw’amanyanga.
Kuri ubu inzego z’umutekano za Malawi zarahagurutse aho zikomeje umukwabu wo gufata izo nterahamwe kabombo nta n’imwe ivuyemo ndetse hakaba hari icyezere ko interahamwe zizafatwa zizoherezwa mu Rwanda maze zikaburanishwa.
Muri Nyakanga 2021, Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi zasinyanye amasezerano anyuranye arimo n’ayo guhanahana abanyabyaha ku mpande zombie.
Icyaha cya Jenoside ntigisaza n’abandi bakihishe bazagenda bafatwa bashyikirizwe ubutabera.
Mugenzi Félix