05-05-2024

NTAWE UHINDURA IKIPE ITSINDA, Ingabie Victoire na Nadine Kasinge nibatitonda ‘depression’ izabahitana!

Umuhezanguni Ingabire Victoire n’ihabara rya “padiri” Nahimana Thomas, Kasinge Nadine bongeye guhabwa urw’amenyo nyuma y’uko bahuriye kuri YouTube bakaryongora ari nako bakirigita bagaseka bavuga ko bashaka kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba umwaka utaha.

Ibi byabereye mu kiganiro cyabaye mu mpera z’icyumweru kirangiye, kiba mu buryo bw’iyakure; Kasinge yari muri Canada, Ingabire ari i Kigali aho cyari kiyobowe n’interahamwe Mulindahabi Jean Claude imaze igihe yihishahisha mu Bufaransa.

By’umwihariko muri icyo kiganiro Ingabire yumvikana avuga ko “Abanyarwanda bakeneye impinduka” ndetse ko “ingoma ya FPR Inkotanyi igiye kurangira ikaba umuyonga”.

Gusa uyu muhezanguni yirengagiza ko azarinda apfa atabonye aho “FPR ihirima” nk’uko ahora abirota.

Kuva mu mwaka wa 1996 Ingabire yashinga RDR yaje kuvamo FDLR, ndetse na FDU inkingi kugeza magingo aya yifuzaga ko umuryango FPR Inkotanyi urindimuka maze Interahamwe ahagarariye zikagaruka mu Rwanda kurangiza Jenoside yakorewe Abatutsi gusa ntibyigeze bimuhira.

Igiteye isoni kuri we n’ubwo asa n’utazigira ni ukwihandagaza akavuga ko ngo FPR ibyayo bigeye kurangira! Gusa mu kuvuga ibyo yagiraga ngo ajijishe dore ko ahubwo ari we byarangiranye kuko ibyo yatangiye anamazemo kimwe cya kabiri cy’ubuzima bwe bitigeze bigerwaho.

N’ubwo ateruye ngo avuge ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda cyane ko abizi ko bitashoboboka kubera imiziro n’ubusembwa afite, uyu mugore kandi yumvikanye avuga ko ngo afite icyizere ko ingirwashyaka ye izandikwa kuko ngo “ibisabwa byose abyujuje”.

Soma kandi: Ingabire Victoire nasubize amerwe mu isaho, 2024 itinze kugera ngo Abanyarwanda berekane ko ntawe uhindura ikipe itsinda!

Uyu muhezanguni w’umugome kandi yumvikanye yibasira FPR avuka ngo kuri ubu itakiri Front Patriotic ahubwo yabaye “Front Rwandais” ngo Patriotic yavuyemo; ibi byose ni icengezamatwara uyu mugore yatangiye ryo gushaka gusebya no guharabika umuryango FPR Inkotanyi yibwira ko yabona abayoboke gusa aribeshya.

Mu binyoma uyu mugore yakomeje gutangaza kandi hari aho yavuze ko “ashaka guca umuco wo kudahana mu Rwanda”, abumvise ibi bamuhamagariye kubanza guhana nyina umubyara aho kwirirwa amuhishira anamutagatifuza.

Ihabara rya Nahimana, Nadine Kasinge, nawe muri icyo kiganiro avuga ko ngo mu kwezi gutaha kw’Ugushyingo azaza mu Rwanda kwandikisha ingirwashyaka ye ndetse ko ngo akomeje na gahunda zo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Soma kandi: Byinshi kuri Nadine Kasinge wigize umuteruzi w’ibibindi w’interahamwe zamugize imfubyi!

Uyu mugore wirirwa mu kwaha kw’interahamwe aribeshya cyane kuko nta n’ubwo ashobora gukandagiza  ikirenge cye mu Rwanda uretse no gukangata yiririrwamo.

Ku rundi ruhande, uyu muhezanguni yumvikanye kenshi avuga ko ashaka kuza mu Rwanda “kuzamura abahutu”, abamwegereye bakwiye kumugira inama akareka ubwiyahuzi arimo kuko ibitekerezo bye byatakaje agaciro.

Kasinge kandi yumvikanye avuga ko ngo ashaka guhindura imyumvire y’abanyarwanda, aha wakwibaza niba ari abanyarwanda bangahe arusha imyumvire bikakuyobera gusa wenda wasanga ashaka ko bamuyoboka mu buhezanguni bwe, ariko nabwo arishuka cyane!

Aba bagore b’abahezanguni bakwiye kumenya ko Abanyarwanda basobanukiwe, bazi aho bavuye n’aho bagana; naho inzozi mbi bafite zo kuba bumva ko bayobora u Rwanda ntibazapfa bazikabije.

Icyo bakwiye kumenya ni uko nta we uhindura ikipe itsinda – Abanyarwanda batindijwe n’itariki gusa bakabyuka bongera kwitorera Perezida Kagame ku kigero kirenze icyo bamutoyeho mu myaka yatambutse.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading