18-05-2024

Ingabire Victoire nasubize amerwe mu isaho, 2024 itinze kugera ngo Abanyarwanda berekane ko ntawe uhindura ikipe itsinda!

Umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza wigize nyirandabizi akomeje kwiha amenyo y’abasetsi aho neneho yumvikanye avuga ko “Perezida Kagame akwiye kuva ku buyobozi” hakaza undi umusimbura kuko ngo “hari ibitagenda” ku buyobozi bwe.

Ibi uyu mugore wiyeguriye amacakubiri n’iterabwoba yabivuze mu kiganiro yatanze ku muzindaro rutwitsi wa YouTube usanzwe umufasha gusakaza ibitekerezo bye by’uburozi kuri uyu Gatanu taliki ya 29 Nzeri 2023.

Mu mahomvu y’uyu mugore w’umugome utabashaga gusubiza ibibazo abajijwe, yananiwe  gusobanura icyo u Rwanda rw’uyu munsi rubura ku buryo yumva ko ubuyobozi buriho bwahinduka.

Mu ndirimbo imuhora mu kanwa kandi, yakomeje avuga ko “hakenewe ibiganiro hagati y’Abanyarwanda” ngo mu gusana imitima y’Abanyarwanda ngo no “gukemura ibibazo biri mu gihugu”, ibyo bibazo ntabasha nabyo kubisobanura; ikintu gishimangira ko ahubwo ari we ubifite.

Ibi uyu muhezanguni avuga ariko ni amatakirangoyi kuko aho ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bugejeje Abanyarwanda hivugira kandi n’ubwo yirirwa avuga ubusa Abanyarwanda bakoze ibi ntiyari abarimo kuko we icyo ahora akora ari ugushaka gusubiza Abanyarwanda mu icuraburindi.

Ntiyihishira muri uyu mugambi we mubisha kuko no muri iyo ngirwakiganiro yumvikanye avuga ko “nta rupfu ruruta urundi nk’uko Kizito Mihigo yabiririmbye”. Ibi ubwabyo ntawe uyobewe ko aba ashaka guhimba ikinyoma cy’ubwicanyi na ‘Jenoside’ bitigeze bibaho.

Abanyarwanda barenze politike n’imitekerereze nk’iby’uyu muhezanguni, ibintu bigaragazwa n’aho igihugu kigeze. Ibi rero by’umwihariko abavutse nyuma ya Jenoside barabisobanukiwe ndetse babigaragariza mu gukomeza gutanga umusanzu wabo.

Soma kandi: Ibyishimo bisendereye mu Banyarwanda nyuma y’uko Perezida Kagame yemeje ko azongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2024

Nk’uko ntawe uhindura itsipe itsinda niko Abanyarwanda bahisemo Perezida Kagame ngo akomeze abayobore ibintu badahwema kugaragaza ku mugaragaro, n’ubwo byakumvikana nabi mu matwi y’abahezanguni nka Ingabire ibyo nta munyarwanda muzima byaca intege

Perezida Kagame niwe mahitamo y’Abanyarwanda – abifuza ko ubuyobozi ngo buhinduka mu Rwanda nibasubize amerwe mu isaho!

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading