Igisubizo cya Tito Rutaremana ku bakomeje guhekenya amenyo nyuma yo kumenya ko Kagame ari umukandida mu matora ya 2024

Umuyobozi w’urwego ngishwanama w’inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremara yashyize ahabona impamvu ba gashakabuhake bagononwe ubwo Perezida Kagame yatangazaga ko aziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe umwaka utaha.
Abicishije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Rutaremara kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Nzeri 2018, yagaragaje ko abatarishimiye ko Perezida Kagame akomeza kuyobora u Rwanda babitewe nuko batifuriza ineza Abanyarwanda.
Yagize ati : “Murumva neza ko ibihugu binyunyuza Afurika bitifuza ko ibihugu bya Afurika bigira umuyobozi umeze nka Kagame, nicyo gituma ibyo bihugu bimurwanya kandi bikamuvuga nabi buri gihe.”
Uretse ba gashakabuhacye batishimira ko Perezida Kagame ufite icyerekezo kiganisha u Rwanda aheza, hari kandi n’abo Rutaremara yise inyangabirama badakunda u Rwanda, aba nabo yagaragaje ko batifuriza icyiza u Rwanda ariko ashimangira ko ari mbarwa.
Ati :“Keretse ab’inyangabirama bacye cyane badakunda u Rwanda ntibarwifurize amahoro, nibo batishimye. Naho abanyarwanda benshi bo bifuza ko Perezida Kagame akomeza kuyobora u Rwanda, kugeza igihe imbaraga ze z’umubiri zamubuza kuyobora kuko imbaraga z’ibitekerezo zo azazihorana.”
Yunzemo ati:” Igihe cyose u Rwanda rutaragera ku ntera y’amajyambere nk’ibihugu byasenye Afurika. Uru Rwanda rwacu ruzakenera ubuyobozi bwa Kagame…”
Rutaremara uretse kuba ari mu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, yabaye umudepite, aba Umuvunyi Mukuru, aba n’umusenateri mbere yo kuyobora urwego ngishwanama w’inararibonye.
Ndayambaje Marc