NTIBIRARANGIRA: U Bohalandi bwongeye guta muri yombi Maj. Karangwa Claver, interahamwe kabombo yamaze Abatutsi i Mugina!

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Buholandi mu gitongo cyo kuri uyu wa Kabiri tari ya 3 Ukwakira 2023 rwataye muri yombi Maj. Karangwa Pierre Claver, umwe mu nterahamwe zagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’Abatutsi mu yahoze ari komini Mugina (ubu ni mu Karere ka Kamonyi mu majyepfo y’u Rwanda).
Byari ku nshuro ya kabiri uyu mujenosideri atabwa muri yombi cyane ko muri Gicurasi 2022 ushize nabwo yari yatawe muri yombi ariko aza kurekurwa muri Kamena uyu mwaka.
Mu mwaka wa 2012 nibwo Leta y’u Rwanda yashyizeho impampuro zita muri yombi iyi nterahamwe ifite imyaka 67, ibyo bwakurikiwe n’uko u Buholandi bwahise bumwambura impapuro z’ubwenegihugu ariko akomeza kwidegembya muri icyo gihugu.
Soma kandi: Maj. Karangwa ntiyagizwe umwere ku byaha bya Jenoside…interahamwe nizitonde!
Nyuma yo kurekurwa kwe, itsinda mpuzamahanga rishinzwe kugenzura ibyaha (Internation crimes Team) ryafashe icyemezo cyo gukora iperereza kuri iyi nterahamwe rifatanyine nanone n’ubushinjacyana bw’u Rwanda ndetse n’u Buholandi bikaba ari nabyo byatumye iyi nterahamwe yongera gutabwa muri yombi aho mu bigaragara kuri iyi nshuro atazongera kurekurwa.
Mu 1994, Maj Karangwa yari ofisiye muri Gendarmerie, aho bivugwa ko uretse i Mugina yanagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi mu bice bitandukanye bya Kigali. Urubanza rw’iyi nterahamwe biteganyijwe ko ruzaba kuri uyu wa gatanu tariki 6 Ukwakira 2023.
Mugenzi Félix