06-12-2023

Interahamwe mu bucuruzi bwa “jenoside” y’igicupuri!

0

Udutsiko tw’interahamwe, abajenosideri n’ababakomokaho bavuye mu miheno basanzwe bihishamo aho ibirindiro babyimuriye ku mbuga nkoranyambaga mu cyo bita “kwibuka jenoside y’abahutu” itarigeze ibaho mu mateka y’Isi.

Ni ibintu byafashe indi ntera mu ntangirizo z’uku kwezi kw’Ukwakira, aho birangajwe imbere n’abahezanguni barimo inshoreke ya “padiri” Nahimana Thomas, umujenosideri Gahunde Chaste, igisambo Ndagijimana Jean Marie Vianney, abambari b’agatsiko k’imiyugiri ikomoka ku bajenosideri ka JAMBO ASBL n’abandi.

Abo kandi bakomeje gukwirakwiza inyandiko mpimbano aho baba bakangurira abantu kubafasha kwibuka iriya ngirwa-jenoside, ibi ariko babikoreshwa n’ikimwaro cyo kuba bo ubwabo cyangwa  ababyeyi bakomokaho baragize uruhare mu cyaha ndengakamere cyo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni mugihe ku rundi ruhande hari ingero nyinshi z’abarenze intekerezo na politike y’amoko bakemera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ubu bakaba bari gukorera urwababyaye.

Nk’uko amategeko mpuzamahanga abyemera, Jenoside igira ibice bigera ku 8 birimo itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mugambi mubisha ndetse na Jenoside zabayeho mu mateka y’Isi zirazwi ndetse harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa  1994 aho yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ingoma y’igitugu ya Habyarimana Juvénal ‘Kinani.’

Soma kandi: Kwigana ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, undi muvuno interahamwe zadukanye!

 

Aba bahezanguni umuntu ntiyatinya kubita abagizi ba nabi kuko ibyo bakora ari ugushinyagura byiyongera ku bikorwa bya kinyamanswa bakoze 1994 byatumye inzirakarenga z’Abatutsi barenga miliyoni bicwa mu minsi ijana gusa.

Aba ariko ntibajya basobanura uburyo iyo ngirwa ‘jenoside’ yabo yateguwemo ndetse ikanashyirwa mu bikorwa, uko yahagaritswe n’igihe yabereye. Icyo aba bahezanguni badaha agaciro nuko ibi bikorwa byabo bigize icyaha kidasaza ndetse bazabihanirwa n’amategeko mu gihe gikwiriye.

Kuba ikimwaro kibatera guhimba ibinyoma ni ibigaragaza imitekerereze yabo ndetse nta n’umunyarwanda ukwiye kugwa mu umutego wabo kuko aho igihugu kigeze nuko cyemeye gufata umuti usharirirye wo kwemera amateka yabaye ndetse Abanyarwanda bahitamo kuba umwe birinda uwabatanya uwo ariwe wese.

Izi nyangabirama rero ziravomera mu urutete!

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

%d