25-04-2024

Kwigana ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, undi muvuno interahamwe zadukanye!

Interahamwe n’abajenosideri batorokeye ubutabera mu bihugu bitandukanye badukanye andi manyanga yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bafata ubuhamya bw’abayirokotse bakabwiyitirira hanyuma bakabyegeka kuri Leta y’u Rwanda na RPF-Inkotanyi.

Ni nyuma y’uko aba bashinyaguzi bakoreye imyigaragambyo mu Buholandi ngo yari  igamije gushyira igitutu ku mahanga ngo yemere ko mu Rwanda habaye “jenoside y’abahutu” aho iyo myigaragambyo yafashe ubusa.

Muri ariya manyanga, interahamwe, abazikomokaho ndetse n’abandi bambari bazo bajya ku mbuga nkoranyambaga bagafata ubuhamya n’amateka y’ahantu hazwi ko habereye ubwicanyi bw’indengakamere bw’Abatutsi muri Jenoside hanyuma bakabwiyitirira aho bavanamo izina Tutsi bakarisimbuza hutu ubundi bakabikwirakwiza.

Si ubwa mbere aba bahezanguni bagerageje guhimba ibyo binyoma ariko umuryango mpuzamahanga wabimye amatwi cyane ko uzi neza ko mu Rwanda habaye gusa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byatangiye mu mezi ashize urubyiruko rukomoka ku bajenosideri rurangajwe imbere na Claude Gatebuke rwanditse igitabo cyuzuyemo ibinyoma bidafite umutwe n’ikibuno rushinja ingabo za RPF, rwagerageje gukwirakwiza iryo cengezamatwara mu bantu ariko biranga biba ibyubusa.

Nadine Kansinge, inkunguzi y’umugore ingabo za RPF/A-Inkotanyi zarokoye ariko nyuma ayoboka interahamwe, ubu ni we urangaje imbere udutsiko rw’urubyiruko rw’interahamwe ziri mu bukangurambaga bwo kubeshya Isi ko mu Rwanda habaye “jenoside y’abahutu”.

Ni icengezamatwara kandi ririmo n’abitwa Claudine Umubyeyi, Nahimana Thomas wiyita ‘Gahamanyi Simon Pierre’ ku mbuga nkoranyambaga, Sebatware Marcel, Rwalinda Pierre Celestin n’abandi babarizwa mu ngirwashya ya FDU-Inkingi ibarizwa mu kwaha kw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Aba birirwa bakwiza ibinyoma bya “jenoside y’abahutu” bagamije kwikuraho ibyaha bakoze bakwiye kumenya ko nta na rimwe ikinyoma kigeze gitsinda ukuri.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading