25-05-2026

Canada yahagurukiye interahamwe n’abajenosideri bamaze igihe biyita “abacikacumu ba Jenoside”

0

Ku busabe bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubutabera bwa Canada  bwambuye ubwenegihugu interahamwe n’abajenosideri bamaze igihe babundabunda muri icyo gihugu ari nako bagoreka amateka ya Jenoside.

Amakuru atangazwa na Ministeri y’ubutabera ya Canada agaragza ko hirya yo kwamburwa ubwenegihugu, ziriya nyangabirama zanambuwe ibyangombwa byo gutura muri icyo gihugu – ibintu bishobora gutuma aba banyabyaha ruharwa boherezwa mu Rwanda.

Abo banyabyaha barimo uwitwa Halindinwali Celestin, Rubuga Maurice, Munyaneza Desire na Mungwarere Jacques – bose bahuriye ku kuba bari bamaze igihe bayobya uburari ku ruhare bagize muri Jenoside akorewe Abatutsi dore ko bamwe banavugaga ko bayirokotse.

Bisobanurwa ko izi nterahamwe n’abajenosideri binjiye muri Canada biyita “impunzi za politiki”, gusa baje gutamazwa n’abandi Banyarwanda basanzwe batuye muri icyo gihugu.

Nk’urugero uwitwa Halindintwari  yavuye mu Rwanda 1997 ahabwa visa y’ubuhunzi ndetse abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2001, gusa bidateye kabiri byahise bimenyekana ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Soma kandi: Abajenosideri mu bwoba bwinshi nyuma y’uko Rutunga Vénant ashyikirijwe u Rwanda

Rububa Maurice wiyita Gervais Ndahayo we yavuye mu Rwanda maze nawe ahabwa ubwenegihugu mu mwaka wa 2001, byaje kumenyekana ko yahimbye imyirondoro ndetse ko ari mu bari ingabo za ex-FAR  zijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwitwa Munyaneza Desire we yahawe ibyangombwa bya Canada akoresheje iturufu y’uko ari “umucikacumu wa Jenoside” , ariko byaje kugaragara ko yabeshye ndetse urukiko rwa Quebec rusanga ahamwa n’ibyaha bya Jenoside.

Uwitwa Mungwarere Jacques nawe yaje guhamwa n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anashinjwa n’abatari bake, bituma yamburwa uburenganzira bwo gutura muri Canada.

Aba bose uko ari bane mu minsi irimbere bashobora kwisanga iKigali bakaryozwa amabi yabo – icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi ntikijya gisaza; n’iyo mpamvu n’abandi bakihishahisha bitazabagwa amahoro.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading