Abajenosideri mu bwoba bwinshi nyuma y’uko Rutunga Vénant ashyikirijwe u Rwanda

Byari ibyishimo bikomeye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ubwo Ubuholandi bwashyikirizaga u Rwanda Rutunga Vénant ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.
Ku rundi ruhande ariko byari agahinda mu miheno y’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi cyane ko buri umwe ari gutekereza ko yaba ari we utahiwe kugarurwa mu Rwanda ngo aryozwe ibyaha bye cyane ko abenshi bamaze gukatirwa n’Inkiko Gacaca.
Rutunga ufite imyaka 72 yari amaze imyaka irenga icumi yihishe mu Buholandi, akaba yakoraga ibishoboka byose ngo hatagira umuca iryera nk’uko bikorwa n’abandi bajenosideri.
Uyu musaza yahoze ari umwe mu bayobozi bakuru mu Kigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi cya ISAR. Rutunga azwiho by’umwihariko kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi barenga 1000 bahungiye muri ISAR Rubona, aho ari we wahamagaye Interahamwe zabishe.
Abishimiye ifatwa rya Rutunga bakomeje gushimangira ko abajenosideri bakihishahisha mu Buholandi nkawe igihe cyabo nabo kitari kera kuko utahunga ubutabera ngo bishoboke, mu bajenosideri bakihishahisha harimo Charles Ntahontuye Ndereyehe dore ko yari Umuyobozi wa ISAR Rubona aho Rutunga yari umwungirije.
By’umwihariko uyu Ndereyehe yafashwe n’Ubuholandi umwaka ushize cyane ko impapuro zimuta muri yombi yari yarazihawe mbere muri 2010. Uyu mugabo ni we wayoboye ubwicanyi muri ISAR Rubona dore ko afite itsinda ry’abandi bafatanije bamushinja kuba barafanije mu kwica Abatutsi batagira ingano.
Mu bafatanyije na Ndereyehe na Rutunga mu gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside barimo Mugemana Didace washyizeho kandi anahuza ibikorwa by’umutwe w’Interahamwe muri ISAR dore ko yari ashinzwe abakozi.
Abandi bagize uruhare mu bwicanyi bwa ISAR Rubona bafatanije na Rutunga na Ndereyehe bakwiye gushyikirizwa ubutabera harimo Nyabyenda Pierre wari ushinzwe ubushakashatsi na Shyirambere Jean Damascène wari ushinzwe ubucungamutungo.
Marcel Sbatware nawe uhora ku mbuga nkoranyambaga ahakana uruhare yagize muri Jenoside muri CIMERWA yagarutsweho cyane ko nawe ake kashobotse dore ko we yanakatiwe n’inkiko gacaca adahari kubera Abatutsi benshi yicishije ubwo yari Umuyobozi muri icyo kigo.
Sebatware dosiye ye iherutse gushyikirizwa ubushinjacyaha mu gihugu yihishemo cy’Ububiligi hamwe n’abandi bajenosideri babiri baherutse gufatwa barimo Seraphin Twahirwa na Christophe Ndangali bashyizwe ku rutonde rw’abagomba koherezwa mu Rwanda.
Ibi byose rero bikwiye kwereka Interahamwe nka Ndereyehe, Sebatware n’abandi bihishe hirya no hino, ibigarasha n’inshuti zabo zihora zishaka kubatagatifuza no kubahanaguraho ibyaha ko iminsi yabo ari mbarwa ko kandi bitari kera bazashyikirizwa ubutabera cyane ko Jenoside ari icyaha kidasaza.
Ellen Kampire