23-09-2023

Asize inkuru mbi imusozi: Mukashema Esperance apfanye ibinyoma ni nabyo bizamuherekeza!

0

Kuwa Gatandatu ushize tariki 24 Nyakanga, nibwo inkuru yabaye kimomo ko Mukashema Esperance, umugore wamenyekanye mu gukwiza ibinyoma ku U Rwanda n’abayobozi barwo, urwango no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yapfuye “azize uburwayi” mu Buholandi aho yabaga.

Mukashema Esperance wakunze kumvikana ku mizindaro y’interahamwe, ibigarasha n’aba Parimehutu yirirwa asebya ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse akwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, yapfanye n’ibinyoma bye n’urwango rwe dore ko atazongera gukwiza ubwo burozi bwe nk’uko yari yarabyiyemeje.

Uyu mugore azwiho by’umwihariko kuba yarayoboraga ibiganiro bihembera urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse agenda anabeshya ko “FPR yishe umwana n’umugabo” we.

Gucuruza ibihuha ni byo byari bimutunze cyane ko nyuma yo kunanirwa uburaya yakoraga mbere kubera izabukuru, ubu yabyukiraga kuri za vuvuzela z’interahamwe n’ibigarasha aharabika urwamubyaye.

Mukashema yapfuye ari umukozi wa Radio rutwitsi “RTV-Ubwiyunge” ivugira kuri YouTube, iyi ikaba ari iy’umutwe w’iterabwoba wa MRCD-Ubumwe ukuriwe n’ikihebe Paul Rusesabagina uherutse gusabirwa gufungwa burundu ku bw’uruhare rwe mu bitero by’iterabwoba byahitanye abanyarwanda bagera ku icyenda hagati y’umwaka wa 2018 na 2019.

Rusesabagina akaba yari aherutse kwemeza ko yahembaga uyu mugore amadorali 300 buri kwezi.

Ku rundi ruhande, urupfu rwa Mukashema rwateje impagarara interahamwe, ibigarasha n’abambari babo dore ko hafi ya bose kuri uyu wa Gatandatu babyukiye mu gahinda abenshi muri abo ni nka Gatebuke Claude, Bene Mbonyumutwa na bagenzi babo bo muri Jambo ASBL, umuzungukazi wiyemeje kunywana n’interahamwe uzwi nka Judi Rever ndetse n’abandi benshi.

Umurozi ntabwo aririrwa!

Iyi mvugo iramenyerewe mu muco nyarwanda, akaba ari nayo mpamvu umurozi nka Mukashema nawe adakwiye kuririrwa, ahubwo rubanda ikwiye kuba iri mu byishimo ko ingengabitekerezo y’ubugome yakwirakwizwaga n’uyu mugore apfanye na yo, akaba azayishyinguranwa.

Mukashema apfuye nyuma y’amezi make umwinjira we, Evariste Sisi nawe apfuye dore ko bombi baje gucudikana igihe bahungiraga Uganda maze bakaza kubona ibyangombwa babihawe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) aho bavugaga ko bahunze “Leta ya FPR”.

Impamvu yatanzwe na Mukashema n’umwinjira we cyari ikinyoma cyambaye ubusa dore ko byari kugira ngo babone uko bajya i Burayi cyane ko uyu mwinjira we yari yatorokanye imisoro ya Leta yari ashinzwe gucunga mu gihe Mukashema yari yararuwe n’uburaya cyane ko no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi uyu mugore yari indaya y’abapadiri bari bacumbitse i Gakurazo mu cyahoze ari Gitarama.

Uyu mugore yaje kwandika agatabo kuzuyemo ibinyoma abigiriwemo inama n’interahamwe zamwakiriye mu Buholandi, aka gatabo kavugaga uburyo ngo “FRP yishe” umugabo we n’umwana wabo witwa Sheja.

Ni mu gihe nyamara ukuri guhari ari uko ubwo Jenoside yatangiraga muri Gitarama  ku mpamvu z’uburaya bwari bwaramugize imbata, “Mukashema yahise yisangira Padiri Balthazar wari waramugize ihabara rye bajya kwibanira muri Kuva i Gakurazo, naho umugabo we n’umwana we bahunga berekeza muri Nyanza, ari naho interahamwe zabatsinze,” nk’uko umuntu uzi neza Mukashema yabihamirije MY250TV.

Nyuma y’aho ingabo zahoze ari iza RPF inkotanyi, zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukashema yaje gukomeza ubuzima ariko icyamuranze cyane ni uburyo yakundaga kwikurura ku basirikare b’inkotanyi, agirango agire uwo areshya azamwigarurire amubere umugabo, ariko biza kurangira bose bamubenze, biri no mubyamutesheje umutwe dore ko yari yiteze ko azishumbusha umwe muri abo basirikare bari bafite amapeti (ranks) akomeye.

Ibinyoma Mukashema yagiye akwiza nibyo bimuherekeje, apfuye asize inkuru mbi imusozi ndetse nta n’umuntu uzamukumbura, uretse interahamwe n’ibigarasha yasingizaga.

 

Mugenzi Félix

 

 

 

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: