23-09-2023

Umunyagitugu Museveni akomeje gufasha byeruye imitwe y’iterabwoba ihungabanya Umutekano w’u Rwanda

0

Ibibazo by’u Rwanda na Uganda bimaze imyaka irenga 20 gusa mu mwaka wa 2017 ni bwo byinjiye mu itangazamakuru ku buryo bweruye.

Mu mizo ya mbere, umunyagitugu Museveni na leta ye bahakanaga bivuye inyuma bagaragaza ko nta muntu n’umwe bazi ubarizwa mu mitwe irwanya u Rwanda; gusa ukuri kwaje kujya ahagaragara muri Werurwe 2019 we ubwe yemera ko yabonanye na Mukankusi Charlotte wo muri RNC.

U Rwanda rwiyambaje Angola na RDC nk’abahuza, haba inama enye zahuje impande zombi bigera n’aho abandi bakuru b’ibihugu binjira mu kibazo uhereye kuri Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, wakoreye uruzinduko i Kigali n’i Kampala ariko ibintu birananirana.

Ubu amakuru mashya avuga ko ubwo Museveni yarahiriraga gutegeka Uganda indi myaka 5 muri Gicurasi uyu mwaka, uyu mugabo yanarahiriye gukomeza gutera inkunga imitwe y’iterabwoba ikunze guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Kimwe mu bivugwa ni uko usibye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye umuhango w’irahira rye, mu bari batumiwe harimo na Muramu wa Kayumba Nyamwasa akaba n’umwe mu bacurabwenge ba RNC, Frank Ntwali.

Uyu muramu wa Kayumba yari yagiye mu biganiro bigamije gukomeza kunoza no kugenzura ibikorwa bya RNC muri iki gihugu abifashijwemo n’abayobozi bakuru b’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda (CMI) imaze kumenyerwa mu gufunga no guhohotera Abanyarwanda b’inzirakarengane.

Murumuna wa Museveni, Gen Salim Saleh yahawe inshingano zo gufasha Kayumba, ariko kandi abasanzwe bamenyereye politiki ya Uganda bazi neza ko ikintu Museveni ashyizeho umutima agishinga murumuna we. Uyu Salim akaba kandi aza ku isonga mu gukorana hafi na hafi n’umuterankunga ukomeye wa RNC- Rujugiro Tribert dore ko Museveni nawe yungukira mu ubucuruzi bwe.

Ibi byose byerekana uburemere Museveni aha umugambi wose ashinze murumuna we ubu akaba yaramaze gutanga Gen Salim Saleh ngo abe ari we ufasha RNC mu bikorwa byayo muri Uganda, nk’uko amakuru yizewe agera kuri MY250TV abyemeza. Ibi binashimangirwa n’uko ku wa 23 Gicurasi 2021, ubwo Frank Ntwali yari muri Uganda yagiranye inama na Gen Salim Saleh. Iyi nama yabereye mu gace ka Kapeka yitabirwa n’abandi barimo Umuyobozi wa CMI, Maj. Gen Abel Kandiho.

Bivugwa kandi ko ubwo yari mu gace ka Hoima, Frank Ntwali yakiriye abasore 37 bakuwe hirya no hino muri Uganda kugira ngo binjizwe muri RNC. Amakuru avuga ko aba basore babaye bashyizwe ahantu hamwe mu gihe bagitegereje guhabwa imyitozo ya gisirikare kandi ngo ibikorwa byo gushaka abandi birakomeje cyane cyane mu bice bya Mubende na Kibale.

Mu mpera za Gicurasi 2021 mu nkengero z’urusengero rwa ADEPR ruherereye mu gace ka Kyitendere mu Akarere ka Kakumiro habereye indi nama yari igamije gukangurira urubyiruko kwinjira muri RNC no kwitabira imyitozo ya gisirikare. Iyi nama yayobowe na Mahirwe ari na we muhuzabikorwa wa RNC muri aka gace. Amakuru avuga ko muri izi nama zose hafatiwe umwanzuro w’uko abayoboke ba RNC muri Uganda bagiye guhabwa amakarita abaranga bakazajya bayereka inzego z’umutekano igihe bibaye ngombwa.

Abasesenguzi bagaragaza ko ibibazo bya Uganda n’u Rwanda bitari mu bishobora gukemuka mu maguru mashya kubera ko nta bushake leta ya Museveni ibishyiramo. U Rwanda na Uganda hashize hafi imyaka ibiri bisinye amasezerano yo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi, icyakora umusaruro wayo ugerwa ku mashyi kuko Abanyarwanda bacyumvikana batawe muri yombi mu buryo budakurikije amategeko bazwizwa kwanga kujya mu mutwe w’iterabwoba wa RNC. Ikindi imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda iracyafite ibirindiro muri Uganda.

 

Ellen Kampire.

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: