10-06-2023

Museveni yakiranye yombi inkunga ya Rujugiro mu kurwanya Coronavirus yanga iya opozisiyo

Mu gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira ibihugu bitandukanye ku Isi, umunyemari Rujugiro Tribert yifashishije ibikorwa afite muri Uganda, atanga inkunga yageneye guverinoma y’icyo gihugu mu buryo bwo gukomeza kwiyegereza abayobozi n’abaturage b’icyo gihugu.

Museveni & Rujugiro

Inkunga ya Rujugiro yakiriwe mu gihe abatavuga rumwe na Leta ya Uganda bahejwe cyane mu bikorwa byose byo guhashya Coronavirus muri icyo gihugu.

Rujugiro wavuye mu Rwanda ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo kunyereza imisoro, ubu ni umwe mu baterankunga b’ibikorwa by’iterabwoba bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, cyane cyane ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Ni ibikorwa bibera mu gihugu cya Uganda, aho bahawe rugari ndetse bagakingirwa ikibaba n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo byamenyekanye ko Rujugiro yahaye Uganda impano ya miliyoni 250 z’ama-shilling ya Uganda, (miliyoni zisaga 60 Frw), mu kwiyerurutsa mu maso y’ubuyobozi bwa Uganda, igikorwa cyanitabiriwe n’ibitangazamakuru bibiri bivugira ubutegetsi bwa Uganda, Chimpreports na Softpower.

Yoweri Kaguta Museveni

Ni n’ibitangazamakuru bihabwa inkunga ndetse n’amabwiriza n’urwego rw’Ubutasi bwa gisirikare muri Uganda (CMI), bikunze kunyuzwamo icengezamatwara ryibasira u Rwanda, nka bimwe mu bishobora kugaragaza icyo impano ya Rujugiro ihatse.

Mu gihe u Rwanda rwakomeje gushyira hanze ibikorwa byose by’iterabwoba bibera muri Uganda, Rujugiro akomeje kwiyegereza abayobozi ba Uganda, ari naho ahera amanyanga ye yo kunyereza imisoro no kwigura ngo akingirwe ikibaba, byose bigatangira mu isura y’ubugiraneza.

Ikinyamakuru The Standard giheruka gutangaza uburyo inzira nk’iyo Rujugiro yayikoresheje inshuro nyinshi akigarurira ibihugu bitandukanye akabyishyura amafaranga, ariko kuko iyi mikorere ye itashobokaga mu Rwanda yiyemeza kuruvamo.

Rujugiro Ayabatwa

Ubwo yatabwaga muri yombi i Londres mu 2008 hagendewe ku mpapuro zatanzwe n’umushinjacyaha wo muri Afurika y’Epfo amushinja kunyereza imisoro binyuze mu bucuruzi bwa magendu bw’itabi, Rujugiro muri we yumvaga ko mu buryo bworoshye u Rwanda ruhita ruzamura ikibazo mu buryo bwa dipolomasi kubera ko u Bwongereza bugerageje gufata umuherwe.

Ubwishongozi bwo kwiyumvisha ko ibyaha by’umuntu ku giti cye byaba umutwaro wa Leta, ngo nibwo bwatumye acika mu gihugu cye cy’amavuko kubera iyi mitekerereze yo kuvuga ngo “ntiwandwaniriye, reka noneho njye nkurwanye.”

Rujugiro mu nzira yo kwitera icyuhagiro

Mu gihe cyose gishize, Rujugiro muri Uganda yakomeje kwigagaragaza nk’umushoramari usanzwe ushishikajwe no gutera inkunga abatishoboye, ariko akiyegereza murumuna wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Salim Saleh.

Igikorwa nk’iki cyo kwiyerurutsa kikaba bumwe mu buryo akoresha bwo kugira ngo ubutegetsi bumurebe ijisho ryiza, ari nako akomeza ibikorwa bye byo gutera inkunga iterabwoba ku Rwanda, ibikorwa binashyigikiwe na Perezida Yoweri Museveni.

Muri ibyo bikorwa byo gutanga impano ze muri Uganda, Rujugiro yari ahagarariwe na Gilberto Kohn na Alphonse Rutayisire mu mazina y’inganda ze Meridian Tobacco Company na Leaf Tobacco and Commodities Company. Icyo gikorwa ngo cyanabaye mu bihugu icyenda, aho Rujugiro afite ibikorwa.

Biheruka gutangazwa ko mu mugambi we wo gushyigikira ibikorwa bya Rujugiro muri Uganda, Museveni aheruka kwemerera Rujugiro gushora miliyoni $20 mu gace ka West Nile mu 2013.

Mu minsi ishize byatangajwe ko Rujugiro yasinye amasezerano y’ubucuruzi na murumuna wa Museveni, Gen. Saleh Akandwanaho, abarirwa muri miliyoni z’amadolari. Muri ayo masezerano, Gen. Saleh yahawe imigabane mu ruganda rw’itabi rwa Rujugiro ingana na 15%, na we amwemerera kurinda imari ye muri icyo gihugu no mu Karere.

Bivugwa ko iyo Rujugiro ari muri Kampala arindwa kurusha abajenerali ba Uganda ndetse n’abahungu be bakarindwa gutyo. Iyi ni imwe mu mpamvu muzi igaragaza uko inzego z’iperereza za Uganda (CMI), zabaye inzira yo gushaka abayoboke ba RNC muri Uganda.

Museveni yigeze kuvuga ko atazi Rujugiro

Mu kiganiro yagejeje ku bayobozi mu mwiherero wa 16 w’abayobozi mu mwaka ushize, Perezida Kagame yavuze ko Rujugiro Tribert afite ibikorwa muri Uganda ndetse atera inkunga abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nyamara ngo Museveni yigeze kuvuga ko atamuzi.

Ati “Rimwe Museveni yambwiye ko atazi Rujugiro, ngomba kumwereka ibimenyetso byerekana ko amuzi. Arambwira ngo ikibazo mwe Abanyarwanda mukwiye kumenya gutandukanya politiki n’ubucuruzi.”

Gusa mu ibaruwa Museveni yandikiye Perezida Kagame muri Werurwe 2019, yemeye ko azi Rujugiro ndetse ko bagiranye ibiganiro byagejeje no ku gitekerezo cyo kugurisha imitungo ye muri Uganda.

Museveni yavuze ko niba Rujugiro akiri ikibazo ku Rwanda, rwakoresha inkiko zo muri Uganda mu kugaragaza ko atera inkunga ibikorwa by’iterabwoba, imitungo ye igafatirwa.

Ibyo bigasobanura ko amuzi, bitandukanye n’ibyo yigeze kubwira Perezida Kagame.

Leave a Reply

%d bloggers like this: