25-04-2024

#Kwibuka26 : Urwibutso rwa Mamashenge wabonye ababyeyi be bicwa muri Jenoside afite imyaka itanu

Mu gihe Abanyarwanda binjiraga mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hatangiye no gucicikana amashusho agaragaza umwana wambaye imyenda ishaje, arira cyane atunze urutoki aho se na nyina bari bariciwe.

Ni inkuru ya Marianne Mamashenge. Icyo gihe yari afite imyaka itanu ubwo yafatwaga amashusho n’abanyamakuru b’abanyamahanga bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, ubwo bari i Ntarama mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Iburasirazuba, ahaguye ibihumbi by’abatutsi barimo ababyeyi n’abavandimwe be.

Mamashenge

Mu kiganiro na KT Press, Mamashenge yibuka bimwe mu bihe byabaye mbere yaho no muri Jenoside nyir’izina, byamugizeho ingaruka ku buzima bwe, umuryango we, ku buryo nubwo yari afite imyaka itanu acyibuka neza uko byagenze.

Yibuka n’uburyo ayo mashusho yafashwe n’abanyamakuru b’abanyamahanga, bamusanze yicaye ku Kiliziya aho ababyeyi be bari bariciwe, akajya ava aho yihishe agasubira aho biciwe.

Ati “Byatumaga numva meze nk’aho turi kumwe.”

Mamashenge yibuka ko byose bijya gutangira, bumvise ko indege ya Perezida Habyarimana yahanuwe mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994. Icyo gihe ngo ababyeyi be bahise bavuga ko bataza kubikira.

Ku wa 7 Mata 1994, umuryango we ugizwe n’ababyeyi n’abana icyenda hamwe n’abaturanyi babo b’Abatutsi, bahungiye kuri Kiliziya ya Ntarama ku wa 7 Mata 1994. Icyo gihe Abaturanyi babo b’Abahutu bari batangiye kubahiga.

Bari bamenyereye ko kuri Kiliziya bashobora kuhahungira bakarokoka, bashingiye ku byagiye bibaho mbere guhera mu 1959. Muri ubwo buryo, Mamashenge n’ababyeyi be berekeje ku Kiliziya batazi ko ari ho abenshi bazashirira.

Interahamwe zaje kumanukira kuri iyo Kiliziya ziteramo za grenades zica abarimo imbere, abagerageje gusohoka bakicishwa intwaro gakondo zirimo imihoro.

Icyo gihe Abatutsi bagera ku 5000 baguye kuri iyi Kiliziya. Ni aha kandi abantu barimo Gervais Ngombwa uheruka gukatirwa gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamwa no kubeshya inzego z’abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bashinjwa gukorera ibyaha ndengakamere.

Ngombwa ategerejwe kuzoherezwa mu Rwanda narangiza igifungo cye, aho mu nkiko Gacaca yakatiwe gufungwa burundu nubwo urubanza rwabaye adahari.

Mamashenge akomeza ati “Ku wa 8 Mata, umunsi umwe gusa tuhageze, Interahamwe zaraje zifata mama wari wanyiziritseho akoresheje igitenge kugira ngo ntaza kubura.”

“Bamutemye ijosi n’umuhoro ndeba, amaraso ye anyuzuraho. Imyenda nari nambaye yahise yuzura amaraso.”

Ni ubuhamya buremereye bw’ibyo yanyuzemo, ku buryo n’iyo agaruka kuri aya mateka afatwa n’ikiniga.

Yakomeje ati “Naguye mu mirambo nubwo nari nkiri muzima ariko mu kuri nasaga n’uwapfuye. Abicanyi baketse ko napfuye kubera amaraso ya mama yari anyuzuyeho,”

“Bakomeje kwica abantu nta mbabazi. Data na we baramurashe arapfa, mu maso yanjye, ari nako byagendekeye abandi basaza banjye babiri.”

Ababashije kurokoka baje guhungira mu gishanga cya Nyabarongo ndetse hari abagize amahirwe make bagwamo, we aza gusigara inyuma. Mu ijoro bamwe mu baturanyi baje kwinjira mu Kiliziya ngo barebe ko hari ababa barokotse ngo babarwaneho, ubwo Interahamwe zari zimaze kugenda.

Mamashenge aho yari yihishe mu mirambo yumvise ijwi ribaza niba nta waba yarokotse.

Yaje kwinyeganyeza umuntu umwe aramubona, aramuhagurutsa na we aza gusanga abandi mu gishanga. Abatutsi benshi bihishe muri icyo gishanga kugeza ingabo zari iza FPR Inkotanyi zihageze zikabarokora.

Mamashenge yakomeje ati “Ntekereza ko twamazemo nk’ukwezi. Ubwo batugeragaho basanze njye ndwaye.”

Nubwo muri ibyo bihe ibintu byari bikomeye, Mamashenge yakundaga gusubira ku Kiliziya kureba imirambo y’ababyeyi be. Umunsi umwe yaje kugira ibyago abonwa n’Interahamwe, ariko agira amahirwe arazicika asubira mu gishanga cya Nyabarongo.

Ubwo bari bamaze gutabarwa Jenoside ihagaritswe, Mamashenge yongeye guhura na basaza be babiri bakuru na murumuna we umwe. Icyo gihe yakomeje kujya asubira i Ntarama “gusanga” ababyeyi be, ndetse akaba yanararayo.

Yakomeje ati “Ubwo abanyamakuru bambonaga i Ntarama nicaye impande y’ababyeyi banjye bari mu bihumbi bishwe, batunguwe n’imyitwarire yanjye bansaba kubavugisha.”

Ni uko amashusho ye yagiye hanze, byose abyibuka nk’ibyabaye ejo nubwo ari mu myaka 26 ishize. Nyuma ya Jenoside, Mamashenge yaje kwitabwaho na Nyirarume, amufasha gutangira ishuri, Ikigega cya FARG gitangira kumwishyurira.

Yahereye ku ishuri ribanza rya Nyamata nyuma aza kujya mu mashuri yisumbuye, akomereza muri kaminuza aho yarangije icyiciro cya cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu. Gusa yaje guhagarika amasomo atarangije kubera impamvu zinyuranye.

Magingo aya Mamashenge ni umubyeyi w’abana babiri, avuga ko yababariye abishe ababyeyi be, kuko yahisemo kudakomeza kuba imbohe y’amateka.

Ati “Ngomba gukomeza kwiyubakira ahazaza heza n’abana banjye. Nk’abarokotse Jenoside, ntabwo dukwiye kumva ko byaturangiranye.” “Imana idufite imigambi myiza.”

Ashimira Guverinoma ku bikorwa byose yakomeje kubafashamo. Iyo areba ku mashusho yafashwe icyo gihe, Mamashenge avuga ko nibura amufasha gusubiza amaso inyuma ku bihe yanyuzemo.

Ati “Atuma nongera kumva ko ababyeyi banjye turi kumwe. Ubundi nabashyinguye mu mutima wanjye. Numva nduhutse iyo ngize umwanya wo kugenda nkashyira indabo ku mva yabo.”

Mu rwego rwo gushimira ababarokoye, abavandimwe be binjiye mu Ngabo z’u Rwanda (RDF). Iyo basubije amaso inyuma, babona neza ko amateka yabo asharira ariko imbere ho ari heza.

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading