24-03-2023

Nyuma yo kwiyandarika kwa Mukashema Esperance, ikigarasha kidegembya mu Buholandi, ubu ngo ararebana ayingwe n’abambari ba MRCD.

Mukashema Esperance, umugore uri mu kigero cy’imyaka 50, akaba yumvikana akenshi mu biganiro bisebya igihugu cy’u Rwanda n’abayobozi bacyo, ubu ngo yaba arebana nabi nabo bafatanyije uwo mugambi.

Uyu mugore usanzwe ufite akabyiniriro “k’indaya nkuru”, aho mu buholandi n’ahandi hose, mu minsi ishize aherutse kugirana ikibazo n’umugabo mushya w’umwinjira  witwa Evariste Sisi amuziza Paul Rusesabagina. Uyu Evaliste abamwibuka yahoze mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, nyuma aza guhunga kubera ubugambanyi.

Abaheruka kumva kimwe mu biganiro yagize kuri radio Ubumwe Radiyo  y’impuzamashaka MRCD, tariki ya 7 Kamena 2020 yumvikanye avuga ko abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 aribo bishe umwana we. Nyamara kugeza ubu amakuru dufitiye gihamya kandi twabwiwe n’abazi uyu mugore cyane kandi barokocyeye I Kabgayi ni uko umwana we yishwe n’interahamwe zamutsinze hamwe na Se i Nyanza mucyahoze ari perefegitura ya Butare.

“Uwo mugore wirirwa abeshya, twe tumuzi nk’indaya nkuru bitewe n’ibikorwa bye yajyaga akora, mbere yuko yigize impunzi, yemwe twumva ko naho ari iyo mu Buholandi ibyo bikorwa yabikomeje, bikaba bikimwandagaza,” umwe mubavuganye natwe utarashatse kwivuga amazina.

Mukashema Esperance ni muntu ki?

Mu Kashema Esperance ni umugore wavukiye mu mugi wa Kigali ku muhima, nyuma yo gushaka umugabo yagiye gutura muri Gitarama, ubu ni mu karere ka Muhanga babyarana abana 3, Jenoside ijya gutangira yaramaze igihe yarabaye ihabara ry’umupadiri witwaga Balthazar wakoreraga ubutumwa bwe muri diyosezi ya Kabgayi.

Ubwo Jenoside yatangiraga muri Gitarama , ku mpamvu z’uburaya bwari bwaramugize imbata, Mukashema yahise yisangira padiri Balthazar wari waramugize ihabara rye bajya kwibanira muri kuva I Gakurazo, naho umugabo we n’umwana we bahunga berecyeza muri Nyanza, ari naho interahamwe zabatsinze.

Nyuma yaho ingabo zahoze ari iza RPF inkotanyi, zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukashema yaje gukomeza ubuzima ariko icyamuranze cyane ni uburyo yakundaga kwikurura kubasirikare b’inkotanyi, agirango agire uwo areshya azamwigarurire amubere umugabo, ariko biza kurangira bose bamubenze, biri no mubyamutesheje umutwe dore ko yari yiteze ko azishumbusha umwe muri abo basirikare mubakomeye.

Nyuma yaho, uyu mugore yaje kwishumbusha Evariste Sisi, wahoze ari umucuruzi ariko abifatanya na politike dore ko yigeze no kuba umudepite mu nteko ishingamategeko ahagarariye ishyaka rya PL.

Evariste Sisi, nyuma yo guhomba, ibikorwa bye by’ubucuruzi bigatezwa cyamunara na Bank, yahise ahungira mu gihugu cya Uganda  hamwe n’uyu mugore w’umwinjirwa Esperance Mukashema, Uganda bahamaze igihe kinini bari guteka imitwe y’uburyo bazagera ku mugabane w’uburayi, cyera kabaye biga imitwe yo kubeshya ko umuryango wa Esperance Mukashema (Umugabo we wa mbere n’umwana) bishwe n’ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, akomeza abeshya ko nawe nuwo mugabo w’umwinjira bashobora kwicwa, nuko bahabwa ibyangombwa by’ubuhunzi berekeza I Burayi.

Uyu mugore akigera I Burayi mu Buholandi, yahise yinjira mu mashyaka agizwe nabasize bakoze Jenoside  yakorewe Abatutsi, dore ko bose bari bahuje ikinyoma cyo guharabika ingabo zahagaritse Jenoside, ni nako yaje kwinjira mu mpuzamashyaka ya Paul Rusesabagina na Faustin Twagiramungu, abagabo babaswe n’ingengabitecyerezo ya Jenoside.

Uyu mugore nabandi bose, bagambanira u Rwanda, babikora mu nyungu zabo bwite, bagamije kugirango babone uko bitabwaho n’ibihugu batuyemo, bahabwe aho barara ndetse n’ibibatunga.

Leave a Reply

%d bloggers like this: