RNC: Radio-itahuka mu marembera, Serge Ndayizeye arasabiriza nk’umushonji waguye isari

Radio itahuka y’umutwe w’iterabwoba wa RNC, nyuma yaho benshi mu bayobozi buyu mutwe basubiranyemo, abandi bakirukanwa, umutungo wawo ukanyerezwa, iyi radio rutwitsi ngo haba habuze amafanga yo guhemba vuvuzera wayo Serge Ndayizeye.
Radio Itahuka, yatangijwe n’umwe mu byihebe bya RNC Jean Paul Turayishimye, ari nawe warukuriye ibiganiro byayo, mu mpere z’umwaka 2019, yirukanwe muri RNC ndetse yimwa n’uburenganzi bwo kuzongera gukora kuri iyi radio, kuva ubwo radio yasigaranye umukozi umwe ariwe Serge Ndayizeye alias Vuvuzera.
Amakuru ducyesha umwe mubantu ba hafi ba Serge Ndayizeye, avuga ko hari hashize iminsi hari umwuka utari mwiza hagati y’ikihebe Kayumba Nyamwasa na Vuvuzela ye Serge Ndayizeye kubera ibirarane by’amezi yakoze ariko ntiyishyurwe nkuko bikwiye, biri mu byatumye uyu mutwe w’iterabwoba wa RNC utangiza ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga mu banyamuryango yo gufasha radio itahuka, benshi muri abo barahiriye ko batakomeza gusehera umuryango w’ikihebe Kayumba Nyamwasa.

Abantu benshi bibaza impamvu Vuvuzela Serge Ndayizeye, umwanya we wose awumara kuri Radiyo mu matiku, ntacyo kuvuga afite akamara amasaha atatu kugeza kuri atanu buri munsi, asubiramo amagambo amwe nk’umusazi, abantu bakibaza niba ntacyo afite cyo gukora muri Amerika, bikabayobera.
Amakuru 250TV yabashije gutohoza neza, ni uko Serge Ndayizeye yashyiriweho ibihano bituma nta kitwa akazi yemerewe guhabwa ku butaka bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika, nyuma yo gufatwa agafungwa kubera ibyaha by’ubujura yakoreye muri Farumasi yakoragamo yitwa Walgreens, aho yibye amata y’umwana n’ibindi bikoresho kuko umugore we yari yabyaye kandi ubucyene bwaranumaga mu rugo rwe.
Nyuma yo gufungwa, umuryango waba Congoman (Abanyamurenge) wafashije Serge Ndayizeye kujya ku rutonde rw’abavaga muri DRC (Kinshasa) bajyanwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika yarawutakambiye bamutera utwatsi kuko yari yarishoye mu bikorwa bya Politike kandi akorana n’interamwe ku buryo bweruye dore ko yaje no gufunguzwa n’abantu bafitanye isano na Ruharwa Pasteur Elizaphan Ntakirutimana wo ku Kibuye wakatiwe n’urukiko rw’Arusha akagwa muri Gereza, batuye ahitwa Laredo muri Texas.
Serge Ndayizeye alias Vuvuzera mpera z’umwaka ushize yasabye Sebuja ikihebe Kayumba Nyamwasa kumukubira umushahara gatatu ariko nanubu amaso yaheze mu kirere dore ko nutwo ducye, natwo atatubonera ku gihe aho ngo bamubwira ko RNC iri mu bucyene buteye ubwoba, biri mu byatumye Vuvuzela Serge, atangira gusabiriza kuri Radio itahuka kuko aziko kuhagarara kwa Radio Itahuka azaba asigaye aharindimuka.
Ngayo nguko ibyara Serge Ndayizeye, na Radio itahuka.