06-12-2023

RNC: Serge Ndayizeye alias Vuvuzera usabiriza nk’umushonji waguye isari kuri radio Itahuka ni muntu ki?

0

Serge Ndayizeye alias Vuvuzera, umukozi w’umutwe w’iterabwob wa RNC, kuri radio yawo yitwa Itahuka, azwiho kuba yaratanye n’umugore we muri leta zunze ubumwe za Amerika ndetse no ku mpamvu y’imitwarire mibi irimo kwiba, yashyiriweho ibihano byo kutagira ahantu nahamwe ahabwa akazi, nyuma yo gufatwa ari kwiba amata y’umwana we muri Farumasi ya Walgreens, ibi biri mu bituma ahora yiyahuza amagambo adafututse ku Itahuka, ahimba ibinyoma bisembya u Rwanda, ngo ikihebe Kayumba Nyamwasa kitamwubikira imbehe.
RNC: Radio-itahuka mu marembera, Serge Ndayizeye arasabiriza nk’umushonji waguye isari

Serge Ndayizeye

Serge Ndayizeye alias Vuvuzera ni muntu ki?

Iyi Vuvuzera Serge Ndayizeye yavutse ku mu power wa MRND witwa Chrysostome Ndayizeye wari warashakanye n’umugore w’umututsikazi, ku Kimihurura, mu karere ka Gasabo, mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi, Serge Ndayizeye yigaga ku ishuri ry’imyuga rya ETO Muhima.

Ndayizeye, nkumwe mu bana bari bazwi ko se yari umwe mu ba Power ba MRND, ishyaka ryateguye rigashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Serge na Nyina bahunganye nabamwe mu nkoramutima za MRND, bajyana na EX-FAR, interamwe ndetse n’impuzamigambi za CDR muri Zaire, ubu ni DRC.

Mu gihe inkambi z’impunzi zasenywaga n’ingabo za AFDL za Laurent Desire Kabila, Interamwe zose zigakwirwa imishwaro, Serge Ndayizeye yahise ajya kwihisha muba Congoman I Kinshasa, ariko hagati aho nyina yari yaramaze kwivuganwa n’interamwe nyuma yaho zivumbuye ko ahari Umututsikazi wari warazihishemo.

Nyuma yaho Kabila afatiye ubutegetsi akigarama Abanyarwanda ndetse n’abakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi bamufashije urugamba, habaye guhiga icyitwa Umunyarwanda wese ndetse naba congoman bavuga ikinyarwanda (Abanyamurenge) baratabarizwa ari nako banicwa ku manywa y’ihangu.

Leta zunze Ubumwe z’Amerika zaratabaye ndetse n’ibihugu by’ubumwe bw’iburayi, abantu aho bari bafungiye hose bashyirwa hamwe bategurwa kujyanwa muri Amerika, Serge Ndayizeye yatakambiye umuryango umwe w’abanyamurenge bakomoka i Masisi kuko yari na mutoya, ngo bamubabarire bavuge ko ari umu congoman nawe babashe ku mutwara.

Yagize ati “rwose turi ku isi nubwo nahunganye n’interahamwe ariko zishe mama nanjye zirashaka kunyica”, yakuyeyo ifoto ya nyina ababwira uburyo yishwe n’interahamwe bituma bagira impuhwe bamushyira kuri lisite y’imiryango yabo, aba yiswe umu Congoman atyo, hari mu mwaka wa 1998.

Serge Ndayizeye, akigera muri Amerika yabaye ahantu hitwa St Louis muri Missouri, nyuma yimukira Louisiana, aho yageze agakundana n’umugabo w’umuzungu (Umutinganyi) amusubiza no mu ishuli, mugihe kigera ku myaka itanu babanaga nk’umugabo n’umugore.

Ibyo kuba umutinganyi Serge, yaje kubirambirwa acika umugabo ajya kuba mu mugi wa Houston muri leta ya Texas, nyuma aza no gushaka umugore babyarana abana babiri, iki gihe cyose Serge Ndayizeye, yari umuntu wiyumvaga nk’umututsi dore ko intehamwe zari zaramwiciye nyina kandi se yarazikoreye igihe kinini muri MRND.

Nyuma yaho Serge, yaje kwerekeza mu mugi wa Washington avuga ko ashaka akazi hari mu mwaka w’2010, akubitana nuko RNC yarimo gushingwa hari gushakishwa urubyiruko ruyijyanwamo, yaje guhura na Theogene Rudasingwa alias REDCOM, wazengurukaga Amerika ashaka abayoboke asaba Serge Ndayizeye kuba mu buyobozi bw’urubyiruko rwa RNC, undi yumva saho bamukuye.

Serge Ndayizeye yasubiranye Houston ibitecyerezo bya Politike byanduye, atuka ubuyobozi bw’u Rwanda yita ubwa Kigali, asingiza Kayumba Nyamwasa ko agiye kubohora igihugu, nuko aba acudikanye n’umutwe w’iterabwoba atyo.

Kwitabira Rwanda Day mu Buholandi mu mwaka wa 2015, byakozeho Serge Ndayizeye, umugore we yagiye ku murega kuri Polisi ko adatanga indezo kandi ashobora kubona amafaranga atakaza mu ngendo ajya mu bindi bihugu, Serge yasabwe ibisobanuro uburyo yagiye mu Buholandi avuga ko ari abaterankunga bamurihiye; umugore we kandi yari yeretse polisi ibiganiro byose Serge Ndayizeye, akora biri kuri Youtube, Serge Ndayizeye yisobanuye avuga ko bitamwinjiriza kandi bizwi ko Kayumba Nyamwasa amuhemba ibihumbi bibiri by’idorari 2000$.

Serge Ndayizeye abonye akazi, aziko umushahara wose wahita ufatirwa nuwahoze ari umugore we ukaba indezo y’abana yataye, ariko nanone akagira imbogamizi y’icyemezo cya Polisi kitamwemerera gukora. Niyo mpamvu avuga amagambo nk’ayabagombozi kuri Radiyo-itahuka kuko nibwo buzima asigaranye, iyo Atari gutanga Ibiganiro kuri Radio, aganiriza inshuti ze ko atazi amaherezo ye, kuko amatiku yose n’ibyaha bya RNC bisa n’ibimujya mu gatwe kandi we avuga ibyo yategetswe mu buryo bwo kwishakira imibereho.

Mu mpera z’umwaka ushize yasabye Sebuja ikihebe Kayumba Nyamwasa kumukubira umushahara gatatu nanubu amaso yaheze mu kirere dore ko nutwo ducye, natwo atatubonera ku gihe aho ngo bamubwira ko RNC iri mu bucyene buteye ubwoba, biri mu byatumye Vuvuzela Serge, atangira gusabiriza kuri Radio itahuka kuko aziko kuhagarara kwa Radio Itahuka azaba asigaye aharindimuka.

Ngayo nguko Serge Ndayizeye niyubikirwa imbere se arasanga ikihebe kigenzi cye Jean Paul Turayishimye kuri radio iteme, nahubutaha.

About Author

Leave a Reply

%d