02-06-2023

FDLR : Uwiyita “Donat Gapyisi” ku mbugankoranyambaga niwe Col. Maziz, wahamijwe ibyaha bya Jenoside adahari

Amakuru dukesha ikinyamakuru Virunga post ni uko uwihisha nyuma ya Konti “Donat Gapyisi” ku mbugankoranyambaga ihakana ikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwe mubagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Amazina ye nyayo yitwa Jean Damascene Rutiganda, alias “Col.” Maziz, akaba akoresha “Donat Gapyisi”ku rukuta rwe rwa Facebook nk’amazina y’amahimbano akoresha asakaza ubutumwa bwuzuyemo urwango no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Rutiganda, alias “Col.” Mazizi azwiho ubuhezanguni mu mutwe wa FDLR ugizwe n’interahamwe ndetse n’impuzamigambi zasize zikoze Jenoside muri 1994 mu Rwanda, uyu mugabo niwe utegura poropaganda z’itangazamakuru ryabo, agakorana bya hafi na hafi na Maj. Gen. Pacifique Ntawunguka alias Omega, ukuriye “FOCA- Abacunguzi”, Umutwe wa gisirikare wa FDLR.” Mazizi yohereza amakuru yose kuri Omega.

Amakuru ducyesha umwe mu bantu bamuzi neza, ukomoka i Murama yadutangarije ko azi neza ko Col Mazizi, avuka muri Komini Murama, ahahoze ari perefegitura ya Gitarama, akaba umwe mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yari Burugumesitiri wa Komini Murama , ubu ni mu karere ka Ruhango.

Mazizi, kuri ubu wiyita “ Donat Gapyisi” kugira ngo ahishe isura ye y’ukuri ndetse akomeze gukwirakwiza no kubiba inzangano zishingiye ku moko ndetse no kwihisha ubutabera, amakuru atugeraho avuga ko Mazizi, yakatiwe igifungo cya burundu n’inkiko Gacaca za Murama adahari .

Inyandiko zigaragara kenshi ku rukuta rwe rwa Facebook “Donat Gapyisi” zerekana uburyo umugambi we wo gukora jenoside utigeze umushiramo, hari nkaho yanditse avuga ko izari ingabi za FPR-Inkotanyi arizo zarashe Indege ya Juvenal Habyarimana”, agakomeza avuga ko ari nazo zakoze Jenoside.

Mu minsi ishize “Col.” Rutiganda yahawe kuyobora imbuga n’ibinyamakuru bya FDLR, nk’ikinyamakuru Intabaza (www.intabaza.com) ndetse n’ Urugaga (www.urugaga.org), bikorera kuri murandasi.

Umwe mu bakoresha imbuga-nkoranyambaga yagize ati: “Azakomeza akorane n’imitwe y’iterabwoba, ntiyagaruka mu Rwanda kuko yakatiwe igifungo cya burundu, naramuka agarutse gereza iramutegereje.

Umusesenguzi aragira ati: “Gusa ibyo bakora byose, cyane ko bakomeje gukora ibyaha mu mashyamba ya Congo, iminsi yabo irabaze, umunsi umwe uwo “Col” Rutiganda alias Gapyisi na bagenzi be bazashyikirizwa ubutabera nkuko Umuyobozi wabo Felicien Kabuga ari mu rukiko.”

Leave a Reply

%d bloggers like this: