10-06-2023

Igikombe cyitiriwe Victoire Ingabire Umuhoza gitera umwaku – Dore ibimenyetso!

Icyiswe “Le Prix Victoire Ingabire Umuhoza pour la Démocratie et la Paix” ni   gikombe gihabwa benshi mu bagaragara ku mbuga nkoranyambaga mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ndetse n’abahembera ingengabitekerezo yayo gusa benshi mu bakiriye icyo gikombe bakomeje kugerwaho n’imyaku mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Icyo gikombe gitangwa buri mwaka kuva mu Werurwe 2012, ibiroro byo kugitanga bitegurwa n’agatsiko k’ abagore b’abahezanguni kazwi nka (RIFDP)’ gahagarariwe na Perpetue Muramutse ubarizwa muri FDU-Inkingi ya Ingabire. Dore urutonde rw’abagihawe ubundi kibatera umwaku:

  1. Esperance Mukashema

Ku mwanya wa mbere mu bahawe icyo gihembo kikabatera umwaku haraza Esperance Mukashema wagihawe tariki ya 19 Kamena uyu mwaka agapfa nyuma y’ukwezi kumwe agihawe   italiki ya 24 Nyakanga .

Uyu Mukashema yari umwambari w’ingirwa impuzamashyaka –MRCD ya Rusesabagina uri mu Rwanda mu rubanza aregwamo ibyaha 13 kubera ibitero bya FLN yayoboye akanatera inkunga. Mbere yo gupfa Mukashema yirirwaga kuri Radiyo Ubumwe asakazaga ibinyoma no anangisha abanyarwanda ubuyobozi bwabo.

  1. Pierre Péan

Pierre Péan aza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abatewe umwaku n’igihembo cya Ingabire dore ko nawe yapfuye italiki 25 Nyakanga 2019. Uyu mugabo yari umunyamakuru wakunze kwigira inararibonye mu mateka y’Afurika no gukwirakwiza icengezamatwara ry’uko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, imwe mu ntwaro zikoreshwa n’interahamwe ndetse n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

  1. Judi Rever

Umuzungukazi wiyemeje kunywana n’interahamwe, Judi Rever, ari ku mwanya wa gatatu w’abatewe umwaku n’igihembo cya Ingabire nyuma yo kugihabwa, cyane ko uyu mugore aherutse gucibwa  mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange kubera inyandiko n’ibitabo bye bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

  1. David Himbara

Ku mwanya wa kane w’abamagiwe n’igikombe cya Ingabire hari David Himbara, uyu mugabo ntasiba guhabwa inkwenene ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’ubuswa agaragaza agoreka imibare y’uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze ari nako yivuguruza mu byo atangaza mu gihe nyamara mbere y’uko yakira kiriya gihembo yafatwaga nk’intiti mu by’ubukungu.

  1. Anjan Sundaram

Ku mwanya wa gatunu w’abatewe umwaku ni igihembo cyitiriwe Ingabiri haraza Anjan Sundaram, umunyamakuru fite inkomoko mu Buhindi akaba akorana n’agatsiko k’uwitwa Claude Gatebuke, ukunda gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mugabo aherutse gahabwa inkwenene nyuma yo gutangaza inkuru y’igihuha ku rubanza rwa Rusesabagina; ibintu byatumye Abanyarwanda n’abanyamahanga mu ngeri zinyuranye bamutakariza icyizere burundu

  1. Ann Garrison

Umunyamakuru  Ann Garrison nawe umwaku wamugezeho mu 2016 nyuma yo kwakira kiriya gihembo. Uyu mugore yitumiye muri “Rwanda Cultural Day” yabereye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika maze asohorwa shishi itabona avumbuwe cyane ko yari azwiho gukwirakwiza uburozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abandi batewe umwaku n’iki gihembo kitiriwe Ingabire nyuma yo kucyakira barimo Charles Onana na Patrick Mbeko cyane ko cyatumye batakarizwa ikizere aho basigaye batumirwa mu biganiro bakarya imirwa iyo babajijwe kuri Jenoside bahakana cyane ko ubushashatsi bwabo bugaragaramo ibinyoma byinshi.

Buri wese utekereza guhungabanya ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 27 ngo akunde ahabwe igihembo kitiriwe ingabire aribeshya cyane, agomba kumenya ko nta wahemukiye u Rwanda ngo bimugwe amahoro, nta kabuza umunsi w’umwaku we urahari!

Ellen Kampire

 

 

Leave a Reply

%d bloggers like this: