23-09-2023

Radiyo-Ubumwe kubera ipfunwe n’ikimwaro, yisamye yasandaye yasibye imbwirwa ruhame zatanzwe na Paul Rusesabagina

0

Nyuma y’aho Umuyobozi w’igirwampuzamashyaka MRCD-Ubumwe, Paul Risesabagina yisanze mu Rwanda, tariki ya 31, akerekwa itangazamakuru aho akurikiranyweho ibyaha birenga 13 birimo; kurema no gufasha imitwe y’iterabwoba yagiye igaba ibitero mu bihe bitandukanye mu turere twa Nyamasheke na Nyaruguru bigahitana abantu abandi batari bake bagakomereka ndetse bakanatwikirwa amazu, benshi mu bamushyigikiye, abo mu muryango we ndetse n’abo bari bafatanyije muri MRCD-ubumwe, bahise bashya ubwoba maze batangira gusiba zimwe mu mbwirwaruhame yatangaga kuri Youtube bagamije gusibanganya ibimenyetso.

Mu rubanza Rusesabagina arimo kuregwamo ibyaha 13, ubushinjacyaha bwerekanye ko Rusesabagina ariwe wafashaga, akanatera inkunga umuzindaro Radio-Ubumwe, iyi akaba ari radiyo ikorera kuri murandasi, bwerekanye kandi ko MukashemaEsperance yahembwaga amafaranga agera kuri (300$) buri kwezi kandi yayahembwaga na Rusesabagina kugirango akomeze ibikorwa byo gusebya leta y’u Rwanda, kugumura abaturage no kubangisha ubuyobozi, hiyongereyeho no gukomeza kogeza inyeshyamba za FLN ziri mu mashyamba ya Congo n’u Burundi mu mugambi wazo wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Radio/Television-Ubumwe, ikaba yarashinzwe n’ingirwampuzamashyaka MRCD-Ubumwe, Paul Rusesabagina yari abereye umuyobozi, iyi Radio/Television-Ubumwe yari yuzuyeho ibiganiro bitandukanye Rusesabagina yajyaga agirana na Mukashema Esperance ndetse n’abandi bayikoraho, muri ibyo biganiro ndetse n’imbwirwaruhame zabaga zuzuyemo amagambo menshi Rusesabagaina asaba abantu ko bafata imbunda bakajya gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda, ahamagarira urubyiruko ndetse n’abandi kuyoboka inyeshyamba za FLN mu mashyamba, ngo bishyire hamwe bakureho ubuyobozi ndetse no kubashishikariza kwanga ubuyobozi w’u Rwanda, kubusebya, kubutuka no gukwirakwiza ingengabiterezo ya jenoside.

Nyuma y’aho amashusho ndetse n’ibiganiro Rusesabagina yagiye akorera kuri iyo Radio/Television-Ubumwe, ikorera kuri murandasi bishyizwe hanze nyuma gato y’itabwa muri yombi rye, abayoboke be barangajwe imbere n’indaya ishaje Mukashema Esperance dore ko ari we muyobozi wa Radio/Television-Ubumwe, bahise bigira inama yo gusiba ibyo biganiro bibwira ko bahishe ibimenyetso, nyamara ntibazi ko icyageze kuri murandasi ntagarurira kiba kigifite, udashobora kugihisha ngo bikunde.

Bimwe mu biganiro bahisemo gusiba bitewe n’ipfunwe n’ikimwaro, twavuga nk’imbwirwa ruhamwe Rusesabagina yakoze mu mpera z’umwaka wa 2019, aho yifurizaga abayoboke be umwaka mushya muhire wa 2020, aho yavuze amagambo akomeye cyane ahamagarira abayoboke ba FLN guhaguruka bakarwanya leta y’u Rwanda, aho yagize ati:”Mutwitege, urubyiruko rwa FLN ruriteguye kuza gukuraho ubutegetsi bwa Kigali bukandamiza abaturage”.

Mukashema Esperance, kimwe n’abandi bayoboke ba MRCD-Ubumwe bagomba kumenya ko amashusho n’amajwi basibye, bisamye-basandaye kuko ibyo birahari kandi Rusesabagina azabisobanura neza imbere y’ubutabera, kubisiba kuri murandasi ntibivuze ko bahishe ibimenyetso byose bishinja Paul Rusesabagina.

Kuri ubu Paul Rusesabagina, aracyari imbere y’ubutabera aho yasabiwe gufungwa iminsi 30 yagateganyo kugirango hakomeze gukusanywa ibimenyetso bijyanye n’ibyaha yakoze, cyane ko ubushinjacyaha bumushinja ibyaha bigera kuri 13, birimo kurema no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba yagabye ibitero ku butaka bw’urwanda bigahitana bamwe abandi bagakomera n’ibindi, dore ko we bimwe yamaze no kubyiyemerera ndetse akabisabira n’imbabazi.

Umwanditsi: Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: