Jean Paul Ntagara, nyuma yo kwirukanwa na Kayumba Nyamwasa muri RNC, yashinze ikiryabarezi cye ngo bahangane

Nyuma y’uko ba bihemu batifuriza U Rwanda ibyiza bakomeje kugenda bacikamo ibice bitewe n’ubusambo, ubuhemu n’umwiryane bitera amakimbirane hagati yabo maze si ukumanjirirwa bagasakuriza ku mbuga nkoranyambaga kakahava basebya U Rwanda ngo babone amaramuko. Ibyo ni ibimaze iminsi bigaragarira ku mbugankoranyambaga aho ingirwamashyaka nyinshi zigenda zishingwa na ba bihemu, imwe mu ngirwashyaka ishinzwe vuba ku wa 25 Nzeri yitwa Restore Rwanda’s People Movement (RRPM-Inkundura) ikorera Canada Ottawa yiganjwemo n’abahoze mu mutwe w’iterabwoba wa RNC y’ Ikihebe Kayumba Nyamwasa nka Jean Paul Ntangara uza ku rutonde rw’abayobozi bawo.
Ingirwashyaka RRPM-Inkundura iyobowe na Jean Paul Ntangara wahoze mu mutwe w’iterabwoba wa RNC muri Canada nk’umucungamutungo wayo, nyuma yaje kwirukanwanwa n’abandi mubari bagize ubuyobozi bwawo bitewe n’inda nini yakunze kugaragara muri uwo mutwe, yabuze iyo yerecyeza ahita yiyemeza gushinga iryo ngirwashyaka rya RRPM-Inkundura afatanyije n’abandi bagera ku 10, yatangaje ifungurwa ryiri ngirwashyaka abinyujije kuri Radiyo Ikamba, yiri ngirwashyaka, aho isakarizaho ubutumwa bw’ibinyoma no kugumura Abanyarwanda kwanga ubuyobozi bwawo babinyujije ku mbugankoranyambaga.

Gusa iyi ngirwashyaka ya RRPM-Inkundura yashinzwe ije ikurikira irindi ngirwashyaka ryashinzwe n’abitandukanije n’Ikihebe Kayumba Nyamwasa, wakunze kugarukwaho cyane mu kubarira amafaranga y’imisanzu batangaga ari nabyo byatumye abagize umutwe w’iterabwoba wa RNC ucikamo ibice. Nyuma yibi nibwo Jean Paul Turayishimiye wahoze ari umupagasi w’ikihebe Kayumba Nyamwsa waje gushinga yihimura kuri Sebuja Ingirwashyaka rya ARC-Urunana abinyujije kuri Vuvuzela ye Radio Iteme, afatanyije n’abandi nka Thabita Gwiza, Umuhoza Benoit, Ndagijimana Pacifique n’abandi nkabo mu mugambi wo guharabika U Rwanda bakoresheje imbugankoranyambaga zabo, ibi kandi bakabikora kugirango bakunde babone amaramuko kuko nibyo bituma bagaragara nkaho ari umunsi bity buri mwaka bagatererwaho cashet ko ari munsi kugirango bahabwe ubufasha bw’ibanze.
Iyo myiryane yakunze kugaragara mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, yaje no kugira ingaruka kuri Radiyo yabo Itahuka nk’umuzindaro kuri ubu uri mu marembera, maze kuwa 1 Nyakanga Ikihebe Kayumba yiyemeza gushinga Ikinyamakuru cyiwunganira cyitwa Iriba-Urubogobogo gitangira kujya gisohora inkuru ziharabika zikanasebya ubusugire bw’U Rwanda zinyuze ku mbugankoranyambaga nka Facebook ndetse na Twitter. Iki kinyamakuru cyahise gihabwa Jerome Nayigiziki nk’Umuhuzabikorwa wa 1 w’umutwe w’iterabwoba wa RNC, Gervais Condo ahabwa inshingano zo gukurikiranira hafi ibyandikwa, maze batora uwitwa Epimaque Ntamushobora kuba umwanditsi mukuru wacyo.
Gusa iki kinyamakuru Iriba nacyo nticyamaze kabiri kubera ubusambo bw’Ikihebe Kayumba, wagikoreshaga asabiriza amafaranga akayakubita umufuka nyamara abanditsi bacyo nka Ntamushobora agataha amaramasa, ibi byaje no kuviramo Serge Ndayizeye ukorera Radiyo itahuka abona ko ari mu bihombo kubera amafaranga yakomezaga gushyirwa mu Iriba atabashaga kubonaho na duke.
Ibi ntibyatangaje abakurikiranira hafi amakuru kuri murandasi, kuko ni kenshi ibi bibaye bigatamaza abitwa ko barwanya leta y’u Rwanda kuko ari bo bagize izi ngirwamashyaka bashinga bitewe n’urwango, ubuhemu no gusarikwa n’inda nini. Amakimbirane yagiye atuma batatana bagashinga udutsiko n’ingirwaamashyaka yatwo, nyamara bagamije kuyobya abanyarwanda ku nyugu zabo bwite, guharabika urwababyaye babitewe n’amaco y’inda.
Ni byinshi byiza U Rwanda rwagezeho bifitiye umumaro abaturarwanda gusa bamwe mu bagiye bahunga U Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside, ubuhemu n’ubusambo bakomeje gushaka inzira zose zasenya zisebya, ziharabika, zigumura abanyarwanda ku buyobozi bwabo kubera ishyari, urwango rw’uburyo rwiyubatse rukava mu bihe by’icuraburindi rya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, rukaba ruza ku isonga mu ruhando mpuzamahanga muri byinshi rumaze kugeraho nk’ubukungu, umutekano, ikoranabuhanga ndetse n’ibindi biganisha ku iterambere rirambye.
Umwanditsi: Ellen.K