23-09-2023

Tatiana umugore wa Rusesabagina ari ku mavi amusengera ngo azagabanyirizwe ibihano

0

Hashize ukwezi Paul Rusesabagina atawe muri yombi, aho ari imbere y’ubutabera ku byaha akurikinweho birimo iby’iterabwoba. Benshi mu bashyigikiye uyu mugabo bari basanzwe bakorana mu mirimo y’ubutekamutwe muri foundation Paul Rusesabagina, bakomeje gusakuza ku mbuga nkoranyambaga bisa nko guhungira ubwayi mu kigunda dore ko umugore we Tatiana n’urubyaro rwe baruciye bakarumira aho baboneye ko ibyaha aregwa ntaho yabihungira, ubu bari kumusengera ngo byibuze ibihano azafatirwa bizagabanywe.

Ifatwa rya Rusesabagina ryavugishije abantu benshi cyane cyane abanyamahanga bari barabaswe n’ikinyoma cye, cyahimbwe muri filme mpimbano yiswe hotel Rwanda, aba kandi hiyongeraho abazungu benshi bari abapagasi be muri “Rusesabagina Hotel Rwanda Foundation” kuko aribo muri iyi minsi barimo baratanga agatubutse mu binyamakuru bikomeye byo muri leta z’unze ububumwe za Amerika n’uburayi, mu kwirirwa bimusingiza ko ari intwari yarokoye abahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara bakirengagiza ubuzima bw’inzirakarengane z’abanyarwanda zahitanywe n’inyeshyamba ze za FLN.

Carine Kanimba ni umwe mu bana barerwa na Rusesabagina dore ko umugore wa Rusesabagina amubereye nyina wabo, uyu mukobwa niwe wirirwa ku mbuga nkoranya mbaga asakuza avuga ko ise (Rusesabagina) ari umwere ko ahubwo yashimushwe n’u Rwanda, si ibyo gusa kandi uyu mukobwa umaze kwigira umushizi w’isoni ku mbuga nkoranyambaga, arimo aragenda azenguruka mu binyamakuru bikomeye, no mu miryango itari iya leta ku isi avuga ko Rusesabagina yashimuswe, ngo yangiwe guhabwa aba muburanira n’ibindi byinshi agamije guharabika u Rwanda no kwerekana ko Rusesesabagina atazahabwa ubutabera nyabwo, nyamara ibi uyu mushizi wisoni-kazi abikora yirengagije ko se akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba dore ko akenshi iyo abanyamakuru babajijwe uyu mukobwa icyo kibazo ahita akihunza ajijisha. Uyu mukobwa kandi Carine Kanimba ufite nyina avukana na Tatiana Rusesabagina akaba yarishwe muri genocide yakorewe Abatutsi aho bivugwa ko ababyeyi be bagambaniwe na Rusesabagina.

Ntago ari Uyu Carine Kanimba gusa kuko hari n’abapagasi ba Rusesabagina bafatanyaga kurya amafaranga y’abagiraneza babaga barabahaye mu kiswe Rusesabagina Hotel Rwanda Foundation, muri abo harimo uwitwa Kitty Kurth, uyu mugore nawe yakunze kuba umuzindaro wa Rusesabagina, aha twavuga uburyo yagiye amufasha mu ku mwamamaza no kumushakira abagiraneza bashyiraga amafaranga muri foundation ye ibi bikaba byaratumye banywana cyane aho kugeza n’ubu ari we wirirwa ku mbuga nkoranyambaga asakuza avuga ko Rusesabagina ari umwere, nyamara bose ntawushaka kwerura ngo avuge ku imbwirwaruhamwe za Rusesabagina yakoraga avuga ko yiteguye guhangana na leta ya Kigali ndetse n’uburyo yateraga inkunga inyeshyamba za FLN.

Si abo gusa kandi kuko imiryango mpuzamahanga yiyita ko iharanira uburenganzira bwa muntu cyane cyane imwe ikunze gusohora raporo z’ibinyoma n’ibihimbano ku Rwanda, yarahagrurutse ifatanyije n’abandi banyamakuru bo hanze baba bahawe amafaranga kugirango bakomeze gutagatifuza Rusesabagina ariko bose babuze ingingo na zimwe zishobora kurengera Rusesabagina, aha twavuga nka Human Right Watch, ibinyamakuru nka CNN, NewYork Times, The Telegraph, n’abandi.

Ububiligi, igihugu Rusesabagina yari afitiye ubwenegihugu ndetse na leta zunze Ubumwe za Amerika yari afitiye ibyangobwa byo kuhatura, bose ntanumwe uragira icyo utangaza ku ifatwa rye, cyane ko yari umuturage wabyo bisobanuye ko nabo badashaka guseba no kwerekana uburyo bari bacumbikiye ikihebe, gusa abenshi batangazwa n’ibinyamakuru ndetse n’abandi bantu banga u Rwanda bamwiriza mu binyamakuru bamutagatifuza ariko ibyo nabyo bigakorwa nababa bishakira agafaranga yari yaradepye yari yarakuye muri Film Hotel Rwanda.

Tatiana Rusesabagina n’urubyaro rwe bo ubu birirwa mu masengesho ngo barebe ko nibura Rusesabagina yazagabanyirirzwa ibihano, cyane ko bo bari bazi neza u rwango n’imigambi mibisha rusesabagina yarafitiye u Rwanda ndetse banazi neza amagambo n’imbwirwaruhame yagiye atanga, zigamije gukangurira urubyiruko kuza kurwanya leta y’u Rwanda no gukora ibishoboka byose ngo bamene amaraso y’abana b’u Rwanda.

Umwanditsi: Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: