25-04-2024

Bombori bombori: Inyangabirama zo muri FDLR na FLN zasubiranyemo ziri gushinjanya kugambanirana n’ubusambo

Hashize igihe kitari gito imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro ibarizwa mu mashyamba ya Congo FDLR na FLN, ikozwemo umusiri n’ingabo za Leta ya Congo FARDC, muri operasiyo yiswe ZOKOLA ya 1 na ZOKOLA ya 2, aho zasenye ibirindiro ndetse benshi mu bayobozi b’iyi mitwe bakicwa abandi bagakwirwa imishwaro. Kuri ubu ngo batangiye gusubiranamo bapfa agafaranga baba basahuye mu biyita impunzi bitwaza ko bari gukusanya imisanzu.

Amakuru agera kuri 250TV aravuga ko abashyirwa mu majwi ari abitwa Félicien Hategekimana, Marie Claire Ingabire na Chantal Mutega wahoze muri ryahuriro ry’abasazi ngo ni leta ya Thomas Nahimana. Naho Marie Claire Ingabire yabanje muri FDLR, aza kujya muri RNC none ubu ngo ageze muri FLN.

Aba bose kuri ubu ngo bamerewe nabi cyane, aho birirwa bateka imitwe, bakusanya udufaranga mu nyangabirama zitifuriza u Rwanda ineza, maze bakishyirira mu mubifu byabo. Ibyo rero byarakaje izi nterahamwe zirirwa zibundabunda mu mashyanba ya Congo dore ko zitakigira aho zibarizwa kuko ibirindiro byazo byahinzwemo ubudehe, zimwe zihungira i Bugande, izindi i Burundi izindi nazo ngo ziracyasaza imigeri mu mashyamba ya Congo zibundabunda. Izi nyangabirama zandagaye ku gasozi mu mashyamba ya Congo ntizashimishijwe no kumva hari abakusanya amafaranga mu zina ryazo, ntazigereho, zigakomeza kwicwa n’ubukene, inzara na macinya rugeretse.

Babinyujije ku rubuga rwa FDLR, “Intabaza.com”, ruyoborwa na Jean Damascene Rutiganda, alias “Col.” Mazizi, wiyise Donat Gapyisi. Izi nteramwe zirashinjanya kujarajara mu ngirwamashyaka, ngo bakaba bajya ahari agafaranga, byakomera bakajya ahandi, gutyo gutyo. Batanze urugero rwa Félicien Hategekimana ubarizwa muri America aho yigeze gufatirwa mu cyuho yakoresheje inama abiyita impunzi z’Abanyarwanda muri Cameroun, azibeshya ko aje gushaka imisanzu ya FDLR kandi icyo gihe yari yaragiye mukindi kiryabarezi cy’interahamwe kiswe Inkubiri, ibi rero ngo byarakaje abo muri FDLR cyane.
.

Uwo munyamitwe Félicien Hategekimana, kuri ubu ari kubarizwa mu bisigazwa bya CNRD ya Wilson Irategeka nawe uherutse Kugwa mu bitero ba FARDC, aho ibirindiro byabo babyimuriye ku mbuga nkoranyabinyoma. Iyi CNRD by’umwihariko yakwirakwije hirya no hino impapuro zisaba imfashanyo, ibi FDLR ikabibonamo ubuswa no kumena amabanga, kuko kuri izo mpapuro utanze umusanzu agomba kugaragaza amazina yose, ifoto ye n’aho abarizwa. Uku guhuzagurika ni nako kwaviriyemo abari ibikomerezwa kwicwa, abandi bafatwa mpiri nka Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt.Col Abega Kamara na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye, Nsabimana Callixte Sankara, Herman, Paul Rusesabagina n’abandi batabarika.

Iyi mitwe ya FDL na FLN igizwe ahanini n’interamwe ndetse n’impuzamigambi zasize zikoje jenoside yakorewe Abatutsi zagiye kwihisha mu mashyamba ya Congo, aho zirirwa ziteka imitwe ndetse hari n’abo zafashe bugwate birirwa bazihingira, kuri ubu ngo Nyuma y’aho FLN ibuze Paul Rusesabagina wayiteraga inkunga ndetse na FDLR yabuze abayobozi bayo barimo; Gen Mudacumura Sylvestre , Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt.Col Abega Kamara na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye, ubu babuze aho bapfunda imitwe inzara yarabishe, igiye kubatsinda muri ayo mashyamba.

Guhuzagukirika, gusubiranamo, gusahurana, guteka imitwe no kugamabanirana, nibyo biranga inyangabirama zose ziyise izo muri opozisiyo, aho zirirwa zisakuza ku mbugankoranya-mbaga zisa nkaho ariho zagize inzira yo kunyuzamo icengezamatwara ryabo ryuzuye umwanda n’ibitecyerezo bitanya abanyarwanda, ibyo bo bita ko ari Demokarasi, nayo badasobanukiwe, kuko nta Demokarasi irenze imiyoborere myiza u Rwanda rufite uyu munsi.

Urubyiruko n’abanyarwanda, bagomba kumenya izi nyangabirama zabaye inyagasozi zirangajwe imbere no gusenya ibyo u Rwanda rwagezeho kubera umujinya, ishyari n’ipfunwe ryibyo zasize zikoze, nta mpamvu yo gutega amatwi ibyo zirirwa zikwirakwiza hirya no hino ku mbuga nkoranya mbaga, u Rwanda rwubakwa nabakunda Abanyarwanda kandi baharanira ubumwe bwabo.

Umwanditsi: Nkuaryija David

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading