23-09-2023

Ubutabera bw’u Rwanda si igikoresho mu kubahiriza ibyifuzo by’inshuti za Rusesabagina

0

Itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina ryavugishije benshi bitewe n’uburyo byabaye mu buryo butunguranye!

Ku wa 31 Kanama 2020 nibwo RIB yeretse itangazamakuru Paul Rusesabagina wari ukandagiye mu gihugu ku nshuro ye ya mbere kuva mu 2004. Yisanze mu Rwanda mu ndege byavugwaga ko yinjiyemo agana mu Burundi aho yagombaga gutanga ikiganiro mu itorero rihakorera.

Ni inkuru yashyuhije benshi imitwe ndetse kuva uyu mugabo w’imyaka 66 yafatwa, benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bahiye ubwoba.

Paul Rusesabagina akurikiranyweho n’ubutabera ku byaha 13 birimo n’iby’iterabwoba ndetse byemejwe ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko arekuwe ashobora gutoroka.

Ifungwa rya Rusesabagina ryakurikiwe n’amagambo y’abarimo abatavuga rumwe na Leta n’abiyita ko baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bavuga ko atazahabwa ubutabera bukwiye.

Na mbere y’uko agezwa imbere y’ubutabera mu Rwanda, bari batangiye kuvuga ko bafite impugenge ku butabera azahabwa.

Abenshi bahagurukiye kuvuga kuri uyu mugabo, amahanga afata nk’intwari yarokoye Abatutsi mu gihe cya Jenoside mu 1994.

Uburyo abantu bazi Rusesabagina bwahinduwe cyane na Hôtel Rwanda yamukinweho nk’uwarokoye abantu 1268 muri Hôtel des Mille Collines, abayobejwe nayo batangira kumuhundagazaho ibihembo kugeza kuri ‘Presidential Medal Award of Freedom’, yahawe na Perezida George W. Bush wa Amerika mu Ugushyingo 2005.

Rusesabagina yahise atangira kwifureba uwo mwambaro nk’umuntu w’umunyabuntu ndetse n’impirimbanyi ya demokarasi nyamara filime yamwitiriwe irimo ibinyoma bisa.

Kayihura Edouard warokotse Jenoside yagize ati “Rusesabagina ntawe yarokoye; ku rundi ruhande yasabaga amafaranga asaba abantu kwinjira ndetse akabakangisha kubajugunya hanze [ya hoteli] mu gihe bananiwe kwishyura.’’

Rusesabagina yakomeje gukoresha iturufu yo kurokora Abatutsi ngo akomeze abe intwari. Ibi nibyo byavuyemo kurarikira kujya ku butegetsi yiyita ‘utavuga rumwe na leta cyangwa impirimbanyi ya politiki.

Uyu mugabo yahisemo gukoresha imvururu nk’inzira y’iterabwoba yamufasha kugera ku nzozi ze.

Hari ibihamya byerekana ko Rusesabagina yagize uruhare mu bitero by’iterabwoba byagabwe mu Turere twa Nyabihu na Nyaruguru [i Nyabimata] byaguyemo abantu batanu, abandi benshi barakomereka mu 2018.

Ibi bitero byagabwe ku itegeko ry’Impuzamashyaka MRCD ari nayo ifite Umutwe wa FLN wabigizemo uruhare.

Rusesabagina hari amashusho yagaragayemo yiyemerera ko atangije intambara yeruye kuri Guverinoma.

Abasesenguzi ba politiki bavuga ko ibi bikorwa bitakuyeho amahitamo y’inshuti n’umuryango wa Rusesabagina kimwe n’imiryango mpuzamahanga yo mu Burayi no muri Amerika, yo gukomeza gushaka kwirengagiza ibimenuetso no kwerekana ko u Rwanda rujegajega mu nzego zarwo.

Umwe yagaragaje ko babivuga bashimangira ko “Rusesabagina ntazaburanishwa neza kuko ubutabera bw’u Rwanda butigenga.’’

Iyi mvugo isa neza n’ikoreshwa na Human Rights Watch na Amnesty International, imiryango ihora ivuga ko “Ubutabera bw’u Rwanda, ni igikoresho cya Perezida Kagame.”

Umwarimu wa Politiki Mpuzamahanga muri SOAS University of London akaba n’Impuguke ku Karere k’Ibiyaga Bigari, Phil Clark, avuga ko ubutabera bw’u Rwanda butandukanye n’uko ababunenga babivuga.

Ati “Ni ikosa kuvuga ko ubutabera bw’u Rwanda bukoreshwa na Perezida Kagame. Twabonye ko ubutabera bwigenga bwatangiye gutera imbere mu Rwanda.’’

Umuryango wa Rusesabagina n’inshuti ze bakomeje kugaragaza ko ari umwere ndetse bagashinja u Rwanda gukurikirana ikirego mu buryo butaboneye nk’inzira yo gushyira igitutu ku gihugu ngo kimurekure.

Umwe mu basesenguzi avuga ko ibyo babivuga bashimangira ko iyo ‘ntwari’ yabo itazahabwa ubutabera buboneye.

Igisubizo ku butabera bw’u Rwanda cyaratanzwe kuko hari izindi manza zavuzwe cyane zirimo n’urwa ba Rwigara.

Mu Ukuboza 2018, Urukiko Rukuru rwagize abere Nshimiyimana Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline, ku byaha baregwaga birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kugambirira guteza imvururu muri rubanda n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Ubwo aba bombi baburanaga, Human Rights Watch na Amnesty, n’indi miryango yo hanze yavugaga ko ‘bigoye ko bazahabwa ubutabera bwuzuye.’’

Kuri bo umwanzuro bumvaga ko urubanza ruzaba bya nyirarushwa hanyuma bakatirwe gusa siko byagenze.

Si uru rubanza gusa rwerekana ukwigenga n’ubushobozi bw’ubutabera bw’u Rwanda kuko na Dr Léopold Munyakazi yakuriweho igifungo cya burundu y’umwihariko, ahanishwa imyaka icyenda.

Urukiko Rukuru rwahise rukuraho igifungo cya burundu y’umwihariko yari yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku wa 15 Nyakanga 2017, ari nacyo gihano yari yajuririye.

Dr Munyakazi yahamijwe icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside ariko rumugira umwere ku cyaha cya Jenoside, icyo gushishikariza gukora Jenoside no kwica nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Dr Munyakazi yagejejwe imbere y’ubutabera nyuma yo koherezwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2016.

Mu rubanza rwe, abatangabuhamya batumijwe mu rukiko bagaragaza ibihamya ku byaha uyu mugabo ashinjwa.

Umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ubutabera avuga ko abahakana Jenoside birengagiza ikintu gikomeye, ko ubwigenge bw’ubutabera bw’u Rwanda butera imbere buri uko umwaka utashye.

Akomeza ati “Kuba ibihugu nka Amerika bifite ubushake bwo kohereza abakekwaho ibyaha ni igihamya cy’icyizere bifitiye imikorere y’ubutabera bwacu.’’

Ibihugu birimo Canada, Amerika, Suède, Denmark, u Buholandi, Norvège, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi byohereje abakekwaho ibyaha baburanishirizwa mu Rwanda.Paul Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha 13 birimo n’iby’iterabwoba

Inkuru Dukesha IGIHE

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: