06-12-2023

RUD-Urunana mu irimbukiro: Inyeshyamba zirenga 70 zayiteye umugongo mu kwezi kumwe!

0

Umutwe w’iterabwoba wa RUD-Urunana ukomeje gutsindwa aho abarwanyi bawo bagenda bacibwa intege n’umuriro batswaho n’ingabo za Congo (FARDC) n’amakimbirane adashira yibasiye uyu mutwe.

Kimwe mu bituma RUD-Urunana ikomeza gucika intege nuko benshi muri bari abayobozi bawo bishwe ku bwinshi ndetse abandi bazanwa mu Rwanda aho magingo aya abarimo Maj. (Rtd) Habib Mudathir ubu bari imbere y’ubutabera.

Amakuru dukesha abakurikira iby’umutwe wa RUD-Urunana, avuga ko byonyine mu minsi 30 ishize, abawugize barenga 71 bagizwe n’abaofisiye 11 bakuru n’abandi barwanyi bato bagera kuri 60, bose bamanitse amaboko ubundi bishyikiriza ingabo z’umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahooro muri Congo (MONUSCO).

Ni mu gihe hari undi mubare utazwi neza w’abandi basirikare bahisemo guhungira muri Uganda cyane ko icyo gihugu gisanzwe gifasha uyu mutwe.

Birumvikana ko ibibazo biri muri RUD-Urunana bitashimishije Perezida Museveni n’abambari be barimo   Philemon Mateke, umwe mu bategetsi bo mu rwego rwo hejuru Museveni anyuzaho amabwiriza yo gutera inkunga abanzi b’u Rwanda n’ubwo bwose imigambi yabo ihora ibapfubana.

Bamwe mu baherutse kwitandukanya n’uyu mutwe w’iterabwoba basobanura ko bari barawinjiyemo nyuma bavuye muri RNC y’ikihebe Kayumba Nyamwasa nyuma y’uko izari ingabo za Kayumba zitsindiwe i Masisi aho abarenga 200 bishwe na FARDC maze abagera kuri 25 barimo na Mudhatir bakazanwa mu Rwanda.

Amakuru yandi aturuka muri RUD-Urunana nuko ingirwampuzamashyaka ya P5 dore ko isigaye ku izina gusa, yakunze kujya isaba RUD-Urunana ko byakihuriza hamwe dore ko benshi mu bawuguze ari abasize bakoze Jenoside muri 1994, gusa bikaba bitarakunze kuko benshi mu bari muri P5 ari agatsiko kagizwe n’abantu bamwe batagirirwa ikizere harimo na Kayumba Nyamwasa uzwiho ubuhemu no gukurura yishyira.

Andi makuru dukesha ikinyamakuru rwandatribune.com, ni uko mu barwanyi ba RUD-Urunana bahungiye muri Uganda harimo; “Maj.” Ntare, “Capt.” Théodore na “Cpt.” Chris Rukundo , bose bahunganye n’ababarindaga, kandi bakirwa gitwari n’abategetsi ba Uganda.

 RUD-Urunana ni umutwe wa gisirikare ushamikiye kuri FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire Umuhoza dore ko nyuma y’uko bimenyekanye yahise awiyomoraho ashinga DALFA-Umurinzi  nayo idatandukanye cyane n’uyu mutwe.

Umutwe w’iterabwoba wa RUD-Urunana washinzwe ku bufatanye n’inzego z’ubutasi za Uganda mu mugambi wihariye wo guhungabanya umutekano w’U Rwanda binyuze muri Minisitiri Mateke.

 

Ellen Kampire

 

 

 

About Author

Leave a Reply

%d