10-06-2023

La Forge na Abega bagaragaje uburyo abayobozi ba Uganda bahuje RNC na FDLR

Ubwo abayobozi bakuru muri FDLR, Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt.Col Théophile Abega Kamara na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye, bahabwaga amabwiriza yo kujya muri Uganda mu Ukuboza 2018; ubutumwa bwa mbere bahawe n’abayobozi babo bakuru bwari mu mugambi wateguwe na Kampala wo guhuza imikorere y’imitwe ibiri y’inyeshyamba irwanya u Rwanda.

Col Bazeye wahoze ari Umuvugizi wa FDLR na Lt Col Abega wahoze akuriye Iperereza muri uyu mutwe, bafungiye muri gereza mu Rwanda kuva mu mwaka ushize, aho bari kuburanishwa n’Urukiko rukuru, mu Rugereko rwarwo ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza. Aba bombi bashinjwa ibyaha birindwi bikomeye birimo ubugambanyi, kujya mu mitwe itemewe y’iterabwoba no kugaba ibitero mu Rwanda.

LaForge na Abega bagaragaje uburyo abayobozi ba Uganda bahuje RNC na FDLR

Ubwo batabwaga muri yombi n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bageze ku Mupaka wa Bunagana, tariki ya 15 Ukuboza 2018; uwo munsi bari bavuye mu nama yabereye muri Uganda (Kampala Serena) yari iyobowe na Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri muri Uganda, ikaba yaranitabiriwe n’abayobozi b’Umutwe w’inyeshyamba wa RNC uyoborwa na Kayumba Nyamwasa.

Bazeye na Abega bashyize ahagaragara andi makuru mashya arambuye kuri iyo nama yabereye i Kampala.

Bazeye na Abega

Bemeza ko ari inama yateguwe n’ubutegetsi bw’i Kampala, mu mugambi wabwo wo gushaka gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda. Uwahamagaje iyi nama ni Umunyamabanga wa Leta ya Uganda Ushinzwe Ubutwererane n’Akarere, Philemon Mateke, kandi yabikoze ahawe amabwiriza na Perezida Museveni ubwe nkuko byakomeje kujya ahagaragara.

La Forge na Abega bahamije ibyavuzwe mu itangazamakuru ko Mateke ari we muhuza muri uwo mugambi wo guhuza imikorere hagati ya RNC na FDLR, umutwe ugizwe n’interahamwe zasize zikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iyo nama, Mateke yari ahagarariye inyungu za Uganda, Nkaka na Nsekanabo bahagarariye FDLR, mu gihe Frank Ntwari na Rashid bari bahagarariye RNC. Ntwari, muramu wa Kayumba Nyamwasa, asanzwe ari n’Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Urubyiruko muri RNC.

Bazeye w’imyaka 54, yavuze ko we na Abega babwiwe bwa mbere ko bafite urugendo rwerekeza i Kampala na Gen Maj Omega, uzwi nka Pacifique Ntawunguka, wari usanzwe abaha amabwiriza; icyo gihe yari Umuyobozi wungirije wa FDLR.

Ati “Omega yaraduhamagaye aratubwira ngo mwembi mugiye i Kampala. Mugiye guhura n’abayobozi ba RNC, muzatega amatwi ibyo bashaka kuvuga kandi muzemere ibyo bazavuga.”

Abega w’imyaka 47, yongeyeho ko mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho, tariki ya 14 Ukuboza 2018, bageze i Kisoro bakoresheje impapuro z’inzira mpimbano zibagaragaza nk’Abanye-Congo.

Ubwo bari bageze i Kisoro bakiriwe n’uwitwa Tito Gisesa; uyu na we mu nyeshyamba azwi nka Lt Col Nkuriyingoma, akaba ari uwo muri FDLR, ishami rikorera muri Uganda, akaba kandi ahembwa na Mateke nkuko byemejwe na Bazeye.

Gisesa akimara kubakira ngo yahise aberekeza muri Hotel Umubano yo mu Mujyi wa Kisoro; amakuru azwi na buri wese muri aka gace ni uko iyo hotel ari iya Philemon Mateke.

Abega ati “Twaruhukiye muri iyo hotel, dutegereza ko ijoro rigera ubundi twurira bus yerekeza i Kampala.”

Abega, Bazeye na Gisesa bageze i Kampala mu gitondo, bahita berekeza mu rugo rwa Gisesa ruri ahitwa Nakulabye, bararuhuka bahafata n’ifunguro rya saa Sita.

Ku gicamunsi, imodoka ya Minisitiri Mateke yaje kubatwara kandi na we ubwe yari ayirimo, abajyana mu nama.

Abega avuga ko batwawe mu “modoka nka zino nini za Landcruiser, yari ifite ibirahure byijimye.”

Benshi bibaza uburyo Minisitiri muri Guverinoma ya Uganda akoresha imodoka ye y’akazi, akaza gutwara abantu bo mu mutwe w’inyeshyamba warahiriye guhungabanya umutekano w’ikindi gihugu.

“Ese ubu abayobozi ba Uganda biyemeje gufatanya n’imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya u Rwanda ku rwego rungana iki?”

Bazeye yavuze ko bakinjira mu modoka ya Mateke, yahise ababaza we na Abega ati “FDLR, muriteguye kandi mufite ubushake bwo gukorana n’Abatutsi?” Igisubizo cyari “Yego”.

Mateke yahise agira ati “Ni byiza, mbafitiye ubutumwa nahawe na Perezida Museveni.”

Abasesenguzi bavuga ko guhuza FDLR na RNC bishingiye ku bwumvikane, byashyigikiwe cyane na Guverinoma ya Uganda, ari ubucakura bugamije kuyobya uburari rubanda, bashaka kugaragaza ko urugamba rwo kurwanya Guverinoma y’u Rwanda ari rusange kuruta uko rushingiye ku moko.

Mu buryo busobanutse, abasesenguzi bahamya ko ari ba rusahurira mu nduru babaswe na ruswa batekereza ko bazakoresha abandi mu mugambi mugari wabo wo gufata ubutegetsi.

Bazeye na Abega bavuze ko ubwo inama yatangiraga, ingingo nyamukuru yari yoroshye, “FDLR yiteguye ite gukorana na RNC?”

Bazeye na Abega bavuze ko bijeje abari muri iyo nama ko FDLR yiteguye gukorana mu buryo bwose na RNC. Kuri bo ngo buri kimwe cyose cyakorwa ngo bahirike ubutegetsi mu Rwanda cyari kibanyuze. Mateke ngo yahise amwenyura n’ibyishimo byinshi kubera iyo ngingo.

Aba bayobozi ba FDLR bombi bahise bashimira Guverinoma ya Uganda yafashe icyemezo cyo kubahuza na RNC.

Bombi bemeza ko Mateke yabijeje ko ubutumwa bwa bo ari bubugeze kuri Perezida Museveni.

Mateke ati “Iyi yari inama ibanza gusa ibindi byiza biri imbere muri ubu bufatanye.”

Abega yahishuye ko inama yenda gusozwa, Minisitiri Mateke yababwiye ko iyindi nshuro yari gukurikiraho yari kubahuza na Kayumba Nyamwasa ubwe.

Frank Ntwari na Rashid bari bahagarariye RNC bagaragaje ko banyuzwe n’uburyo inama yagenze.

Inama nk’iyi ni imwe mu bikorwa by’abarwanya u Rwanda bafashwa na Uganda, Leta y’u Rwanda yakomeje kugaragaza mu buryo butandukanye: byaba mu butumwa bwanyujijwe mu biro bihagarariye u Rwanda muri Uganda hifashishijwe inzira za dipolomasi n’ibiganiro bigamije gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubwumvikane ya Luanda.

U Rwanda rwagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bya RNC na FDLR ku butaka bwa Uganda n’ibindi nko gukusanya abajya mu mitwe y’iterabwoba, guhohotera Abanyarwanda bagashimutwa, bagafungwa mu buryo bunyuranye n’amategeko ndetse bagakorerwa iyicarubozo […] ibyo bibazo byose Uganda igomba kubihagarika. Ibyo bigakorwa mu gihe Uganda yaba yifuza ko umubano hagati y’ibihugu byombi uzahurwa.

Bazeye na Abega bavuze ko nyuma y’iyo nama ya Serena, yamaze amasaha make, Mateke yabahaye amafaranga y’urugendo na bo bakamushimira, ubundi bakerekeza aho bagombaga gutegera imodoka iberekeza Kisoro muri uwo mugoroba. Bageze ku mupaka ni bwo batawe muri yombi n’Ingabo za FARDC.

Abayobozi ba RDC bavuga ko barambiwe imitwe yitwaje intwaro iri ku butaka bwabo.

Leave a Reply

%d bloggers like this: