05-10-2023

CORONAVirus: RURA yategetse ko Imodoka zisanzwe zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali ko ntamugenzi uzngera kugenda uhagaze

0

Guhera kuri iki Cyumweru taliki ya 15 Werurwe 2020, ikigo ngenzuramikorere [RURA] cyahagaritse ibyo kugenda abagenzi bahagaze muri za bisi zitwara abagenzi,gisaba ko buri wese azajya yicara mu mwanya we. Ibi biri muri gahunda yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 Coronavirus cyamaze kugera mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere w’icyorezo cya Coronavirus.

Uyu akaba ari Umuhinde wageze mu Rwanda tariki ya 8 Werurwe 2020. Uyu murwayi akigera mu Rwanda nta bimenyetso by’iki cyorezo yari afite. Gusa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe ni bwo yijyanye ku ivuriro, apimwe basanga afite iyi ndwara.

Nyuma y’aho iki cyorezo kigereye mu Rwanda,Guverinoma y’u Rwanda yahise ihagarika amateraniro y’abantu benshi arimo amashuri,ubukwe,imikino,misa n’amateraniro yo guhimbaza n’ibindi.

Kubera ko Coronavirus yandura cyane iyo umuntu asuhuje uyanduye,RURA yafashe umwanzuro wo guhagarika ibyo kugenda abantu bahagaze mu ma bisi itegeka ko buri wese yajya yicara mu mwanya we.

RURA yagize iti “Mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19, RURA iramenyesha abantu bose ko kugenda abagenzi bahagaze muri buses bibaye BIHAGARITSWE. Buri mugenzi azajya agenda yicaye mu mwanya we. Dukomeze kwirinda iki cyorezo dukurikiza amabwiriza yatanzwe n’inzego zibishinzwe.”

Bumwe mu buryo bwo kwirinda Coronavirus:

- Gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune;
- Kwirinda gukorana mu biganza;
- Kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi;
- Kwirinda gukororera/kwitsamurira iruhande rw’abandi;
- Kwirinda gukorera ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Koronavirusi

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: