25-05-2026

U Rwanda rwagaragaje impungenge z’ ubufatanye bwa SADC na FARDC n’ imitwe iyishamikiyeho irimo FDLR

0

Ku ruhande rw’u Rwanda, impungenge z’umutekano w’u Rwanda zikomeje kwiyongera mu gihe ingabo ziri mu butumwa bwa SADC ubu zifatanya n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu gihe bizwi ko zikorana byeruye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR,i bi mu mboni z’umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda si umutekano wa Congo gusa urimo kuzamba ahubwo n’u Rwanda biruteye inkeke.

Muri kiganiro yahaye televiziyo y’ u Rwanda, Mukuralinda yagize ati: “Ibibera mu burasirazuba bwa Congo bihora bigira ingaruka ku mutekano w’u Rwanda kandi u Rwanda ruhora rubivuga.Ni gute SADC iza gufatanya n’umutwe wa FDLR washyizwe na Amerika ku rutonde rw’ibyihebe ku isi,”

“niba umutwe nk’uwo w’iterabwoba ukorana ku mugaragaro na FARDC, Perezida w’u Burundi, uwa Congo bose bagahurira ku mugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, ni gute SADC iza gufatanya n’ingabo z’ibyo bihugu?”

Muri icyo kiganiro kandi, Mukuralinda ashimangira ko nubwo kugoboka igihugu kinyamuryango muri SADC ari ibintu bisanzwe ariko ngo kuba hari ubutumwa bwawo muri Congo bwatandukira ku mahame uwo muryango ugenderaho byatuma u Rwanda rubyitaho kuko ikibaye mu burasirazuba bwa Congo kigira ingaruka k’u Rwanda.

Kugeza ubu, uko ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeza kwitwara mu ntambara ihanganishije igisirikare cyabwo n’umutwe wa M23, ibyemezo bidashinga bufata bikomeza kurushaho guhekura Abanyecongo aho kubaha agahenge.

Ibi kandi si ikibazo giteye inkeke Abanyecongo gusa ahubwo ni akarere kose muri rusange kubera ubwinshi bw’imitwe yitwaje intwaro irwana ifatanyije na n’ingabo za Congo (FARDC), kuri iyi ncuro umutekano urimo kurushaho kuzamba kubera imitwe yitwaje intwaro yubakiye ku ngengabitekerezo ya jenoside,n’abacanshuro b’abanyamahanga Tshisekedi yiyambaje,aba bose bakaba bahuriye ku mugambi wo gutsemba Abanyecongo b’abatutsi,ibintu bikomeza gusubiza irudubi umutekano wo mu karere.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading