Igihe kirageze ngo hagire igikorwa ku bwicanyi bukomeje gukorerwa Abatutsi bo muri Congo isi yose ireberera
Guverinoma ya Congo ikunze gutunga agatoki u Rwanda ko arirwo rwihishe inyuma y’umutekano mucye umaze kuba karande muri iki gihugu, ivuga ko ishyigikira M23 mu guteza ibyo bibazo byose.
Leta y’u Rwanda ni kenshi yavuze ko ntaho ihuriye n’uyu mutwe wa M23 ahubwo ikabwira Congo ko ikwiye kwitandukanya n’interahamwe za FDLR zirajwe inshinga no kubangamira umutekano w’u Rwanda.
kuri uyu wa kabiri, mu kiganiro cyihariye Perezida Kagame yagiranye na Le Figaro, Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, yibanze ku ngingo zijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse anagaruka ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo n’ibindi.
Perezida yagarutse uko abanye-Congo batsembwa umunsi ku wundi, aho yavuze ko ari ibibazo bya Congo bimaze igihe kirekire anashimangira ko Abanye-Congo bicwa ku manywa y’ihangu isi yose ireberera. Anavuga ko byose biterwa n’ikibazo gikomeye cy’imiyoborere i Kinshasa. Perezida Kagame yanavuze kandi ko abayobozi ba Congo batitaye ku gihugu cyabo, kandi ko Igisubizo cyo guhagarika ubugizi bwa nabi mu Burasirazuba bwa Congo, kiri mu biganza bya Perezida Tshisekedi wenyine.
Ibyo ni ibintu bimaze kugaragarira isi yose, aho kandi n’umuryango w’Abibumbye watanze impuruza ku bimenyetso biganisha kuri Jenoside iri gututumba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ushimangira ko ku buryo hatagize igikorwa amateka nk’ayabaye mu Rwanda muri 1994, ashobora kwisubiramo.
Nubwo Umuryango w’Abibumbye wabitangaje ugatanga n’impuruza ntacyo byabwiye Tshisekedi kuko ubwo bwicanyi bukomeje mu maso ye ntagire icyo abikoraho ahubwo akabitera ingabo mu bitugu, ikintu gikomeje gutungura isi yose. Wakwibaza uti ni gute abantu bicwa, bagatwika ndetse bakanabarya ariko abantu ntibigire icyo bibabwira, nta kindi n’ishyano ryaguye!
Hakenewe kugira igikorwa amazi atararenga inkombe ngo akarere kisange mu mateka mabi u Rwanda rwisanzemo imyaka 30 ishize.
Linda Mukobwajana