25-05-2026

Mu ngabo ni ‘Colonel’, yavuye mu gikoni na we ateza imbere igihugu –Urugendo rw’Umunyarwandakazi mu myaka 30 ishize

0

Nyuma y’imyaka 30 ingabo zari iza RPF/A-Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ubu Umunyarwandakazi abayeho uko atigeze abaho kuva u Rwanda rwabaho nk’umusaruro w’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame wasubije agaciro buri Munyarwandakazi ndetse amuteza imbere.

Mbere y’umwaka wa 1994 Umunyarwandakazi wakanyakanyaga yagombaga kuba umufororomokazi cyangwa umwarimukazi nabwo mu mashuri abanza cyane ko byari byarabaye ihamwe ko umugore yagombaga gukora imirimo yo mu rugo no guhinga aho abakandagiraga mu ishuri babaga ari mbarwa.

Iyi karande ariko ubuyobozi bwiza bwayikuyeho busubiza umugore agaciro yari yarambuwe n’ubuyobozi bubi ndetse abagore bakaba ari inkingi mu iterambere u Rwanda rukomeje kugeraho. Ubu u Rwanda ruza ku isonga mu bihugu bifite umubare munini w’abadepite b’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko aho bagize 61% byayo.

Si mu Nteko gusa kandi kuko Umunyarwandakazi ari mu myanya ifata ibyemezo yose. Ubu hari abategarugori bafite imyanya ya Minisitiri, abayoboye uturere, ama banki n’ibindi bigo bikomeye ndetse no mu ngabo z’u Rwanda harimo abagore 7 bafite ipeti rya Coloneli  bikaba ari ubwambere bibaye kuva u Rwanda rwabona ‘ubwigenge.’

Ubu budasa bw’u Rwanda ariko ntibubuza intagondwa z’interahamwe zibumbiye mu kiryabarezi bita “ishyaka” rya FDU-Inkingi gutinyuka bakavuga ko mu Rwanda umugore atatejwe imbere.

Ibinyoma byabo ariko babivuga bashaka gutagatifuza umuyobozi wabo Ingabire Victoire wamunzwe n’ingengabiktekerezo ya Jenoside ndetse wanahamijwe ibyaha n’inkiko ariko nyuma akaza gufungurwa nyuma yaho atakambiye Perezida Kagame amusaba imbabazi amusezeranya ko azikosora nubwo nyuma yaje kugaragaza ko yari amagambo gusa ntawe utokora ifuku.

Icyo izi mburamukoro zirengagiza nuko umuhezanguni Ingabire Victoire atari ikita rusange cy’Abanyarwandakazi; gushaka kumuseseka muri buri kintu kivuga ku Banyarwandakazi ngo barebe ko isura ye ya nyayo yahishwa ntibiteze kubahira.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading