Bicahaga Abdallah warenzwe amahoro yazanywe na FPR maze akigira “impunzi” akomeje guta ibitabapfu!
Umuhezanguni Bicahaga Abdallah yongeye kwumvikana ku muzindaro wa YouTube akwiza ibihuha bigamije gusiga icyasha Umuryango FPR-Inkotanyi.
Byari mu kiganiro uyu musaza umaze imyaka ibiri yarigize impunzi aho yirirwa abuyera mu bihugu by’abituranyi, aherutse kugirana n’umuhezanguni w’umunye-Congo uzwi ku mazina ya Ombe Nyamuhombeza uzwiho kubiba ivangura n’amacakubiri mu Banyarwanda.
Muri icyo kiganiro kitari gihete umutwe n’ikibuno, Bicahaga wasaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside yumvikana abeshya ko ko we n’umuryango we barenganywa n’ubutegetsi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR Inkotanyi
Kwihandagaza kuri uwo muzindaro akavuga ko FPR “igirira nabi Abanyarwanda” ni gihamya ko Bicahaga atagitekereza neza kubera ko ahora abona ko ubumwe bw’Abanyarwanda budadiye yabuze aho amenera ngo abacengezemo ivangura ryuzuye umutima we.
Kuri uwo muzindaro kandi uyu muhezanguni usigaye avuga ibintu bicurikiranye kubera inzara no guta umutwe, yahangaye kwototera ubusugire n’umutekano by’u Rwanda avuga ko ibikorwa bigamije kurinda igihugu “biba bigamije gusa inyungu za FPR”.
Ni mu gihe nyamara ubu iterambere ryose u Rwanda rufite rurikesha kuba rutekanye ndetse ibipimo fatizo bigaragaza ko imiyoborere ya FPR inkotanyi yatumye ubukungu bw’u Rwanda burushaho kuzamuka ku kigero cyo hejuru.
Uyu Bicahaga azwiho gusingiza ubutegetsi bw’umunyagitugu Habyarimana bwateguye bunashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi aho avugaga ko “butaranzwe n’irondabwoko”
Yumvikanye inshuro nyinshi akenshi akoresha amagambo yo gushinyagurira abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Soma kandi : Bicahaga ukomeje kwivuruguta mu isayo y’amoko ararye ari menge!
Bicahaga ukomeje kwivuruguta mu mwanda w’ibyaha nk’ingurube mu myanda, amaherezo ye bigaragara ko azasoreza ubuzima bwe mu igororero kuko nta kure habaho ukubuko kw’ubutabera kutagera. Agapfa kaburiwe ni impongo!
Ndayambaje Marc