25-05-2026

Abari bategereje Ingabire Victoire “nk’umucunguzi” wabo basubize amerwe mu isaho

0

Nyuma y’aho Urukiko Rukuru rwanzuye ko umuhezanguni Ingabire Victoire yapfushije ubusa imbabazi Umukuru w’Igihugu yamuhaye akagumishirizwaho ubusembwa, interahamwe n’ibigarasha bari bazi ko uyu mugore aziyamamariza kuyobora igihugu maze akababera umucunguzi babuze ibitotsi bitewe no kutishimira icyo cyemezo.

Nkuko MY250TV itahwemye kubitangaza mbere y’isomwa ry’uru rubanza, uyu mugore w’umugome ibimenyetso byose byerekanaga ko adashobora gukurirwaho ubusembwa no guhabwa rugari akajya mu baturage dore ko atigeze agororoka ndetse n’ibimenyetso byinshi byerekanaga ko uyu mugore adateze guhinduka.

Soma kandi: Ingabire Victoire ni ikirayi kiboze kiri mu bindi, n’Urukiko Rukuru rwabishimangiye!

Abari barashyize imbere uyu mugore barimo Jambo ASBL, interahamwe zibumbiye muri FDU-Inkingi, ibigarasha ndetse n’ibitangazamakuru mpuzamahanga bihora bikwiza za byacitse mu Rwanda.

Abo bose baguye mu kantu maze si ukwirukira ku mbuga nkoranyambaga bandika amateshwa; ibintu bigaragaza agahinda batewe n’icyo kimezo cyashishimishe Abanyarwanda benshi.

Ibitangazamakuru mpuzamahanga byakunze kenshi kwerekana ko umuhezanguni  Ingabire  ari we “shusho” ndetse n’umuyobozi w’abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda nyamara ahubwo birengagije ko ari inkozi y’ibibi ndetse n’umyabyaha wanze kwihana no gutandukana na politiki ye yo gutanga Abanyarwanda.

Hari kandi nabamwita umuyobozi w’ishyaka ngo ritavugarumwe na leta nyamara uyu mugore ntashyaka abarizwamo n’ubwo ahora yiyita “umuyobozi wa DALFA UMurinzi” iyi ngirwashyaka ye ntiyemewe mu Rwanda ntanaho ryanditse mu mashyaka ya politiki mu Rwanda.

Icyo abashimagiza Ingabire bakwiye kumenya ni uko atari “umunyepolitiki n’umurinzi wa demokarasi” ahubwo ari umunyabyaha wanze guhinduka nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gushaka guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse no gukwirakwiza amacakubiri mu Banyarwanda.

Ingabire ibyo yigira byose kimwe n’abambari be nta giteze gusubiza u Rwanda n’Abanyarwanda inyuma, kuko ntateze guhagarara imbere y’Abanyarwanda bunze ubumwe ngo azabayobore.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading