13-06-2026

Ingabire Victoire ni ikirayi kiboze kiri mu bindi, n’Urukiko Rukuru rwabishimangiye!

0

Urukiko Rukuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe 2023 rwanze guha umuhezanguni Ingabire Umuhoza Victoire ihanagurabusembwa yasabye.

Mu iburanisha ryaherukaga ubushinjacyaha bwari bwabwiye urukiko ko Ingabire adakwiye guhabwa ihanagurwabusembwa kuko nyuma yo gufungurwa hari ibyo yategekwaga n’iteka rya Perezida wa Repubulika ryamuhaye imbabazi atubahirije.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko Ingabire yakomeje kwifata nk’umuyobozi w’ishyaka FDU Inkingi n’ishyaka rya DALFA-Umurinzi kandi yose ari amashyaka atemewe n’amategeko mu gihugu.

Urukiko rwagaragaje ko ibyo kuba umuntu ahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika, nubwo itegeko rivuga usaba ihanagurwa busembwa, habarwa imyaka itanu nyuma yo gufungurwa by’agateganyo ariko hari ibyo yategetswe agomba kubanza kubyubahiriza.

Urukiko rusanga kandi kuba hari ibyo Ingabire  yategetswe kubahiriza n’iteka rya Perezida kandi bikaba bitararangira, adakwiriye guhabwa ihanagurwabusembwa.

Rwagaragaje ko agomba kubanza kwikiranura n’ibyo asabwa n’Iteka rya Perezida mbere yo gusaba ihanagurwabusembwa rugasanga igihe cyakurikizwa cyo gusaba ihanagurwabusembwa ari ugutegereza imyaka itanu nyuma yo gusoza igihe cy’igifungo yari yarakatiwe.

Rusanga ikirego cye kidakwiriye kwakirwa kuko cyatanzwe mu bihe binyuranyijwe n’ibiteganywa n’amategeko.

Igihano cy’igifungo yari yakatiwe cy’imyaka 15 biteganyijwe ko kizarangira mu 2025, bisobanuye ko yabara imyaka itanu iteganywa n’itegeko nyuma y’umwaka utaha.

Ibyo bisobanuye ko igihe cya nyacyo cyo gusaba ihanagurwabusembwa kuri Ingabire Umuhoza Victoire ari mu 2030.

Soma kandi: Impamvu Ingabire Victoire ADATEZE kuzakurwaho ubusembwa

Umuhezanguni Ingabire yasaba gukurirwaho ubusembwa nyuma yaho muri 2012 yakatiwe gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Nyuma yo gutakambira Perezida Kagame anamwizeza ko agiye guhinduka akaba umunyarwanda wa nyawe.

Muri 2018 Ingabire Victoire yahawe imbabazi ndetse ariko nyuma yo gufungurwa agaragaza ko ibyo yavugaga byari ibinyoma ndetse ntawe utokora ifuku ko rwose we afite ubusembwa bumuri mu maraso butuma ataba umunyarwanda wa nyawe ahubwo yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading