NTIBIRARANGIRA: U Bufaransa bwubuye dosiye y’umugore wa Habyarimana “Kinani”, agomba kuryozwa uruhare rwe muri Jenoside!
Umushinjacyaha mukuru ushinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba mu Bufaransa, Jean-François Ricard yakuriye inzira ku murima abibwira ko ibya dosiye y’umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal, Agathe Kanziga Habyarimana ku ruhare rwe mu itegurwa rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda byarangiye.
Mu ruzinduko bwana Jean-François Ricard agirira mu Rwanda kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, yahamije ko ibiro bye byahagurukiye bundi bushyas dosiye y’umujenosideri kabombo Agatha Habyarimana.
Yabwiye Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ati: “Ubushinjacyaha, ku mabwiriza yanjye, hari umukozi wahawe amabwiriza yo kongera gukora amaperereza mashya kuri dosiye ye [ya Kanziga], ni dosiye dukurikirana cyane kandi ibi twabyiyemereje hano mu Rwanda.”
Iyi ni indi ntambwe ikomeye itewe n’u Bufaransa ije ishimangira ibyo Perezida Macron yatangaje ubwo yari mu Rwanda ku itariki ya 27 Gicurasi 2021, akaba yarijeje ko igihugu cye kizashyira imbaraga mu gushakira ubutabera abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi.
Soma kandi: Dore interahamwe kabombo zihishe mu Bufaransa zigomba kugezwa imbere y’ubutabera
Ku rundi ruhande, uyu mugore w’umunyagitugu Habyarimana ba mu Bufaransa mu buryo butemewe n’amategeko kuva yagera muri icyo gihugu ku itari ya 17 Mata 1994 nyuma yo guhungishwa n’ubutegetsi bwa François Mitterrand.
Ni mu gihe Kanziga ari umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi aho by’umwihariko yagize uruhare mu itegurwa ryayo binyuze mu cyiswe “Akazu” yari abereye umunyamuryango w’imena.
Kanziga akigera mu Bufaransa Mitterand yahise ategeka ko bamwakira, bakanashaka hoteli i Paris yashyirwamo hamwe n’umuryango we bajyanye, bakayimaramo amezi atatu.
Kwuburwa kwa dosiye y’uyu mugore wagize uruhare rukomeye mu itegurwa rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bikwiye gutanga ubutumwa bukomeye ku bandi bajenosideri babundabunda mu Bufaransa bacyibeshya ko amazi akiri ya yandi.
Isaha iyo ari yo yose bazisanga mu nshundura z’ubutabera maze baryozwe amaraso y’inzirakarengane bamennye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iki cyaha kitajya gisaza.
Ndayambaje Marc