Ingabire Victoire yongeye guhemba abahezanguni bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ingabire Victoire akomeje guhemba abahezanguni bagenzi be bahize abandi mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse n’abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ni ibintu anyuza mu cyiswe “Le Prix Victoire Ingabire Umuhoza pour la Démocratie et la Paix” akaba ari igikombe cyamwitiriwe.
Izi ngirwa bihembo zitegurwa n’ingirwashyirahamwe RIFDP ryashinzwe n’umukobwa wa Mbonyumutwa Dominique. Iki gihembo kikaba ari ngarukamwaka aho usanga abashyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari bo baba batumiwe muri icyo gikorwa ndetse bakanahemberwa ‘ibikorwa byabo.’
Nk’urugero ubwo cyategurwaga uyu mwaka hahembwe abahezanguni bazwiho guhora bahakana Jenoside ndetse banga urunuka ubuyobozi bw’u Rwanda ndeste bakaba bakunze kugaragara bandika inyandiko zisenya ibimaze kugerwaho n’ubuyobozi burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi.
Nk’urugero abahawe izi ngirwa bihembo ku nshuro ya 13 bitegurwa harimo umuhezanguni w’umunyekongo witwa Déo Namujimbo ndeste n’umunyamakuru w’umufaransa witwa Françoise Robin-Germain banafatanyije kwandika inyandiko isebya Perezida Kagame aho bamushinja ibinyoma byahimbwe n’abajenosideri ko ‘ahungabanya umutekano wa Congo.’
Abandi bahawe ibihembo ni Umunye-Congo w’umuhezanguni wiyita umunyamakuru Pie Tshibanda, akaba anafite umuzindaro wa YouTube anyuzaho amatakaragasi ye, ariho ananyuza ibiganiro bye byibasira ubuyobozi bw’u Rwnada burangajwe imbere na Paul Kagame. Harimo kandi n’undi mugore w’Umunye-Congo witwa Ndongala.
Aba bahabwa ingirwa gihembo bahuriye ku cyita rusange cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwibasira ubuyobozi bw’u Rwanda, baje biyongera ku bandi babihawe mu myaka yatambutse.
Soma kandi: Igikombe cyitiriwe Victoire Ingabire Umuhoza gitera umwaku – Dore ibimenyetso!
Ingabire Victoire wahamijwe ibyaha byo kugambirira kugirira ubuyobozi buriho ndeste akaba ari umwe mu bashinze banafasha umutwe w’abajenosideri wa FDLR ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ntiyakabaye atinyuka gutanga ‘ibihembo by’amahoro.’
Amayeri ye arazwi gusa akwiye kumenya ko bitazamuhira guhora ashima abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muvunyi Balthazar