Nta FDLR, nta butegetsi bwa Tshisekedi – Ibyo “gutsinsura” interahamwe muri Congo biragoye!
Mu nama yahuje ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Congo, ibera muri Angola ku itariki ya 21 werurwe 2024, ubutegetsi bwa Tshisekedi bwasabwe kurandura buhereye mu mizi umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Iyi nama yahaye itsinda rihagarariye Congo igihe rigomba kuba ryatanze raporo y’uko FDLR itakiri ku butaka bwa Congo, iyo nama yindi ikaba iteganyijwe muri Mata ku itariki ya 14 uyu mwaka.
Kuva ibyo byasabwa Congo ubu igitutu ni cyose, kuko n’ubwo ubutegetsi bwa Tshisekedi bwagiye butangaza ko “FDLR itakiriho”, ubu noneho bayihinduriye inyito gusa aho kuyita umutwe w’iterabwoba bakayita ihuriro cyangwa se umutwe gusa.
Hagati aho, bigaragara ko bizarushaho gukomera kuko kimwe mu bidashoboka ari ugutandukanya FARDC na FDLR kuko Tshisekedi yamaze kwinjiza uwo mutwe w’iterabwoba mu gisirikare cye kandi ibi nta bwiru bukibirimo.
Mu bihe bitandukanye habaye inama za rwihishwa zahuje abakuru b’igisirikare cya Congo FARDC ndetse n’abahagarariye FDLR, ibi kandi binafitiwe gihamya n’impuguke z’umuryango w‘abibumbye zabikozeho ubushakashatsi. Imwe muri izo nama ni iyayobowe na General Chico Tshitambwe, Ibera mu mujyi wa Goma, aho hanemerejwe imikoranire y’impande zombi.
Ibi rero ni gihamya ko biri kure nk’ukwezi ku butegetsi bwa Tshisekedi kwitandukanya bagatsemba burundu FDLR mu minsi itageze ku kwezi nk’uko byemejwe n’abahuza mu biganiro biheruka,kuko nk’ubu aba FDLR ni bo bagize umutwe urinda Tshisekedi.
Ikindi kidashidikanywaho ko bigoye cyane nuko Tshisekedi afite umugambi mubisha wo kwifashisha FDLR mu gutera u Rwanda nk’uko yakunze kubyigamba, ibi bikaba byaramuvuye mu kanwa igihe yerura ko afasha uwo mutwe w’abajenosideri b’ibyihebe gukuraho Perezida Kagame.
Ndayambaje Marc